Kuva yagenda Rayon Sports ikumbuye itsinzi Willy Esomba Onana yerekanwe anatsinda igitego kuri SimbaDay

Umukinnyi Willy Esomba Andre Onana yerekanwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Simba izifashisha mu mwaka utaha w’imikino 2023-2024 ndetse anahabwa nimero 7.

Onana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize w’imikino yerekeje mu ikipe ya Simba SC nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri iyi kipe. Onana yatangiye neza muri Tanzaniya dore ko byibuze mu mikino 2 amaze gukina yose yabashije kubona igitego.

Onana wavuye mu Rwanda amaze kuba umukinyi watsinze ibitego byinshi, yitezweho kuzaba umukinyi mwiza muri shampiyona ya Tanzaniya cyane ko ari umusore wagaragaje ko afite impano idasanzwe.

Mu mukino wa gicuti wahuje Simba na Power Dynamos Kuri SIMBA DAY, warangiye Simba itsinze ibitego 2-0, mu gihe Rutahizamu Onana ariwe wafunguye amazamu ku munota wa 5 w’umikino.

Ibirori bya SimbaDay aho Simba yamurikiraga abakunzi bayo abakinnyi bose ndetse n’abaterankunga bazakorana mu mwaka w’imikino utaha, ntibyari bisanzwe cyane ko byari byitabiriwe na Perezida w’igihugu cya Tanzaniya Samia Suluhu Hassan.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda