Kuri iki cyumweru mu Karere ka Huye hasorejwe imikino ya FEASSSA 2023, Ese uribaza u Rwanda rwabonye imidari ingahe??? (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kanama 2023, ni bwo hasojwe imikino y’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba yitabiriwe n’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya.

Iyi mikino yari imaze iminsi 10 ikinirwa mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Huye na Gisagara. Muri rusange Uganda niyo yegukanye imidari myinshi, Kenya iba iya kabiri, u Rwanda ruza kumwanya wa Gatatu naho Tanzania niyo yabaye iya Kane mu kwegukana imidari.

Uko Ibihugu byegukanye imidari mu mashuri yisumbuye (Secondary schools)

Uko Ibihugu byegukanye imidari mu mashuri abanza (Primary school)

Indi Midare yatanzwe

Mu mupira w’amaguru mu bahungu biga mu mashuri yisumbuye ikipe ya St. Marry’s Kitende niyo yabaye iya mbere

1. St. Marry’s Kitende(Uganda)

2.Amus college sch (Uganda)

3. Kibuli SS (Uganda)

4. St. Henry’s Kitovu (Uganda)

5. École Musambira (Rwanda)

6. CGFK (Rwanda)

Umukinnyi mwiza wirushanwa yabaye Dramuke Denish, umunya Uganda ukinara St. Henry’s Kitovu.

Mu mupira w’amaguru mu bakobwa ikipe ya mbere yabaye iyo muri Uganda

1. Kawempe Muslim (Uganda)

2. Wiyeta (Kenya)

3. St. Noa girls (Uganda)

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda ariyo APAER na GS GATIZO Yaje Ku mwanya wa 8-9 mu makipe icumi bari bahanganye.

Umukinnyi mwiza wirushanwa yabaye Niyimwungere Peace Olga umunya Uganda ukinira St. Noa girls school muri Uganda.

Muri volleyball 🏐 Ikipe ya Namwera sec niyo yabaye iya mbere mu bahungu.

1. Namwera sec (Kenya)

2. Namungo Voc ss (Uganda)

3. Standard high (Uganda)

PSVF HUYE na GS st. Joseph’s zari zihagarariye u Rwanda zaje ku myanya ya 7-8 mu makipe 10.

Owinjo Silva ukinira Namungo Voc ss yo muri Uganda niwe wabaye umukinyi mwiza wirushanwa.

Mu bakobwa

1. Kwanthanze Sec (Ke)Kenya

2. Kesogon Sec (Ke)Kenta

3. GS St. Aloys Rwanda

4. Ngora High School Uganda

5. St. Elizabeth Girls Uganda

6. Mwitoti Girls Kenya

7. Soweto Sec Kenya

8. IParc Kigali Rwanda

MVP, Mankyne Terry wa Kwanthanze Sec yo muri Kenya niwe wabaye umukinyi mwiza wirushanwa.

Mu mikino ya Basketball 🏀 mu bahungu Budosi yo muri Uganda yaje ku mwanya wa mbere ikurirwa n’amakipe 2 yo mu Rwanda

1. Buddo SS Uganda

2. Ste. Benardette Rwanda

3. LDK Rwanda

4. Laiser Hill Academy Kenya

5. Dr. Aggrey Kenya

MVP, Obrack James wa Buddo SS yo muri Uganda yatowe nk’umukinnyi mwiza wirushanwa.

Mu Bakobwa,

 

1.St. Mary’s, Kitende Uganda

2. GS M Reine, Rwaza Rwanda

3. Ste. Benardette Rwanda

4. St. Noa Girls Uganda

5. Kaya Tiwi Kenya

MVP, Mary Moses Amanyo ukinira St. Mary’s Kitende ya Uganda niwe wabaye umukinyi mwiza wirushanwa.

Mu mikino ya Handball mu bahungu, Kakungulu Mem yo muri Uganda niyo yabaye iya mbere.

1. Kakungulu Men Uganda

2. ADEGI (RW)Rwanda

3. ES Kigoma (Rw) Rwanda

4. Mbooni High (Ke)Kenya

5. Hospital Hill (Ke) Kenya

MVP, Nyanzi Shakib ukinira Kakungulu SS yo muri Uganda niwe wabaye umukinyi mwiza wirushanwa.

Mu Bakobwa,

1. Kawanda SS (Ug)Uganda

2. Gombe SS (Ug)Uganda

3. Kiziguro SS (Rw) Rwanda

4. Moi Girls, Kamusinga (Ke) Kenya

5. ISF Nyamasheke (Rw) Rwanda

MVP, Acangombe Peace ukinira Gombe SS yo muri Uganda yatowe nk’umukinnyi mwiza wirushanwa.

Mu mashuri abanza u Rwanda rwegukanye imidari 2 ya Gold mu mupira w’amaguru mu bakobwa n’abahungu ndetse runatwara umudari wa muri volleyball 🏐 y’abakobwa.

Aya marushanwa yasojwe na minisitiri wa siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa.

Amarushanwa ya FEASSSA ataha azabera mu gihugu cya Uganda, iyi mikino ikaba yakinwaga ku nshuro ya 20.

Amwe mu mafoto

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda