Bizaba ari ibicika! Iminsi iri kubarirwa kuntoki ubukwe bwa Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid bukaba.

Urukundo rugaragazwa no gushyigikirana mubibi no mubyiza, kubahana ndetse no gufatanya muribyose.

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa witegura kurushinga n’umukunzi we, kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2023 nibwo yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal shower.

Byari ibirori bidasanzwe byitabiriwe n’inshuti ze zahafi, dore ko uyu mukobwa wicyizungerezi atakunze gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo.

Ku wa 2 Werurwe 2023 nibwo Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid basezeranye mu mategeko biyemeza kuzabana akaramata.

Ni nyuma yuko aba bombi bahuye nibigeragezo munzira y’urukundo rwabo ubwo Price Kid yafungwaga ashijwa ibyaho byo gusambanya abakobwa bitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda dore ari nawe wariteguraga, icyo gihe umukunzi we Iradukunda Elsa yagerageje kumurwanirira maze nawe birangira afunzwe.

Aba bombi bakaba baragaragaje ko bakundana uruzira uburyarya dore ko babanye mubibi no mubyiza.

Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonne bakaba bitegura kurushinga tariki 1 Nzeri 2023, akaba ari ubukwe buzitabirwa n’abantu bake dore ko amatariki y’ubukwe bwabo yakunze kugirwa ibanga.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga