Ikipe ya rayon sports yatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi, yatandukanye n’umukinnyi w’Umukongomani,Héritier Luvumbu Nzinga.
Ni nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryari ryatangaje ko uyu mukinnyi ahagaritswe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa byose bya siporo nyuma yo kwerekana ibimenyetso bijyanye na politiki kandi bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya ruhago.
Hertier Nzinga Luvumbu yari asigaje igihe cy’amezi atandatu muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru gusa nyuma yo guhagarikwa igihe cyose yari ashigaje muri shampiyona byatumye yumvikana n’ikipe kugira ngo batandukane.
Ikipe ya Rayon sports isigaranye abakinnyi 25 harimo na Aruna Mussa Madjaliwa ufite imvune kuko Luvumbu ugiye yoyongereye ku bakinnyi barimo Joakiam Ojera,Rwatubyaye ABDOUL na Hakizimana Adolphe.
Aba bose bakaba basize ikipe iri ku mwanya wa Kabiri inyuma ya APR Fc iyirusha amanota atandatu.