Kayonza: Umusore arakekwaho gusenya inzu ya nyirakuru amushinja kumuroga.

 

Kuwa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024,umusore w’imyaka 24 wo mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Gikaya,mu Murenge wa Nyamirama,mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi, nyuma yo gufatwa asenya inzu ya nyirakuru amushinja kumuroga ku buryo byanatumye areka gukora ubucuruzi yakoraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Ntagwabira Oswald, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo musore yamaze gutabwa muri yombi ndetse anashyikirizwa inzego z’umutekano nyuma yo kumusanga asenya inzu ya nyirakuru amushinja kumuroga, yabazwa ibimenyetso akabibura.

Yagize Ati :“Nibyo koko umusore twamufashe, ngo yari afitanye ibibazo na nyirakuru, yatubwiye ko yari afite ubucuruzi yakoraga bwa butike(Boutique) buza guhomba amenya ko ari nyirakuru ubimuterereza. Ni ibintu bimaze igihe kinini, twasanze rero yagize umujinya asenya urugi n’idirishya by’aho uwo mukecuru atuye.”

yakomeje agira ati:”Uwo musore yakuyeho urugi n’idirishya yinjiramo imbere akuramo ibintu byinshi abijyana ku Kagari birimo imihoro n’ibindi bikoresho byo mu nzu ari nabwo abandi baturage bahamagaye ubuyobozi burimo n’inzego z’umutekano.”

Gitifu Ntagwabira yunzemo Ati :“Muri ibyo bintu yajyanye ku Kagari harimo n’inkweto nshya zimaze igihe, yatubwiye ko yaziguze ashaka kuzambara ariko ubwo burozi bugatuma atazambara. Twamubajije ibihamya by’uko bamuhaye uburozi arabibura, atubwira ko abizi neza ko nyirakuru amuroga, byaje kurangira rero tumushyikirije inzego z’umutekano zirimo RIB kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.”

Abaturage basabwa kutagendera ku marangamutima ngo babe bakwangiza ibikorwaremezo cyangwa se ngo bahohotere undi muturage kuko bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rwamazi ninzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga yu Rwanda

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com I Kayonza.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.