Abakinnyi ba Côte d’Ivoire nyuma yo gutwara igikombe cy’Afurika bahembwe akayabo k’amafaranga.

 

Perezida w’igihugu cya Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yageneye buri mukinnyi arenga miliyoni 104 Frw n’inyubako ifite ako gaciro,umutoza ahabwa miliyoni 209 Frw kubera gutwara Igikombe cya Afurika 2023 cyaberaga iwabo batsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria ibitego 2-1.

Ibi Perezida yabikoze nyuma y’uko Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yegukanye igikombe cya Afurika 2023 kuwa 11 Gashyantare 2024 itsinze Nigeria ku mukino wa nyuma ibitego 2-1. Iki gihugu kitahabwaga amahirwe ibitego Franck Yannick Kessié na Sébastien Haller nibyo byashimishije abaturage barenga miliyoni 27 batuye iki gihugu barimo na Perezida Alassane Ouattara

Uyu Mukuru w’Igihugu wari witabiriye uyu mukino kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse amakuru y’uko yageneye buri mukinnyi wari mu ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire muri iki gikombe cya Afurika ibihumbi 82,200 by’amadolari angana na miliyoni 104,930,848.20 Frw.

Iyi bahasha irimo aka kayabo kandi kuri buri mukinnyi yiyongeraho inyubako nayo ifite agaciro k’izo miliyoni 104,930,848.20 Frw k’ubwo kubashimira ku gikombe cya gatatu cya Afurika iki gihugu gitwaye mu mateka ya cyo aho cyagiherukaga mu 2015 mu gihe ikindi bagitwaye mu 1992.

Ntabwo ari abakinnyi bashimiwe gusa kuko umutoza Emerse Faé watozaga nk’umutoza w’agateganyo nyuma yo kwirukana Umufaransa Jean Louis Gasset hagati mu irushanwa nawe yashimiwe n’Umukuru w’Igihugu ariko we ahabwa umwihariko kuko yagenewe igihembo cy’ibihumbi 164,400 by’amadolari angana na miliyoni 209, 861 ,696,40 Frw kubera akazi kadasanzwe yakoze kandi nyamara yari asanzwe ari umwungiriza.

Côte d’Ivoire yegukanye igikombe itahabwaga amahirwe kuko mu itsinda rya mbere yari irimo yabaye iya gatatu ifite amanota atatu y’umukino umwe yatsinze dore ko yatsinzwe ibiri. Kuba iya gatatu inatsinzwe na Guinnea Equatorial 4-0 byatumye isabwa gutegereza umunsi wa nyuma w’amatsinda ngo harebwe abatsinzwe neza ari nabyo byatumye yirukana umutoza mukuru maze umukino Maroc yatsinzemo Zambia aba ariwo utuma igera muri 1/8 nk’iyatsinzwe neza.

Iyi kipe yatwaye igikombe cy’Afurika itarahabwaga amahirwe cyane ko itari iri kwitwara neza.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda