Kirehe:Abaturage bakomeje guterwa igihombo n’abaragira ku gasozi

 

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’akarere ka Kirehe babangamiwe na bagenzi babo bakiragira ku gasozi bakaboneshereza imyaka.

Ibi ngo bikorwa cyane cyane ku gihe cy’izuba dore ko Kirehe ari kamwe mu turere twibasirwa n’izuba ryinshi.Abaganiriye na kglnews.com bahamya ko bonesherezwa imyaka ku manywa y’ihangu ntihagire ubavuga.

Habimana Emmanuel yagize ati:”Iyo bigeze ku gihe cy’izuba kubera ko ubwatsi buba bwumye,usanga basohora Inka zabo hanze niho usanga batwoneshereje ku buryo ntacyo wasarura.Ubuyobozi budufashije bukajya bubahana wenda babicikaho.”

Naho Nyirahabimana Annociata we yagize ati:”Bigeze kunyoneshereza ibigori byose bishiraho maze mbura aho mbariza ku buryo narize nkihanagura.Nyamara umuntu aba yarahinze ngo azasarure,ugasanga nyine ntacyo tubonye kubera aya matungo yirirwa ku gasozi.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko hagaragaraga ikibazo cy’abantu batatunganije inzuri zabo ibyatumaga bashaka kuragira ku misozi.

Ati:”Muri aka gace hari inzuri ndetse n’ahahingwa,gusa hari ikibazo cy’abantu batatunganije inzuri zabo ibyatumaga bashaka kuragira ku misozi.Ni icyo nk’ubuyobozi twakomeje kurwana nacyo Kandi ubu twarabihagaritse noneho twanafashijwe n’amabwiriza ya MINAGRI yo guhinga mu nzuri no kororera mu biraro.

Mayor Rangira yongeyeho ko bazakomeza ubukangurambaga mu baturage.

Ati:” Ni ubutumwa tuzakomeza guha abaturage Kandi turizera ko ibi bibazo bizakemuka mu buryo bugaragara ariko twanashyizeho uburyo bw’umwihariko bwo gukurikirana no guhana abantu bose dusanga muri iki kibazo cyo konesha ku buryo twizera ko iki kibazo uhereye no muri iki gihe byagiye bigabanuka ariko no mu gihe bikunze kugaragara cyane mu gihe cy’izuba turizera ko bitazongera kugaragara kubera ko inzuri zateguwe,bahinze ubwatsi,turimo turakangurira abantu kugira ngo bororere mu biraro,ariko ni ibihano bikakaye hari ibyashyizweho ni inamanjyanama ariko na none no gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo uwabigizemo uruhare ahanwe by’intangarugero.”

Amabwiriza ya Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI ntiyemerera abantu kuragira cyangwa kuzirika amatungo ku gasozi.

Jean Damascene IRADUKUNDA/ kglnews.com I Kirehe mu ntara y’iburasirazuba

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame