Ibiciro byo kureba umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Police FC byatumye benshi bacika ururondogoro

Ikipe ya Rayon Sports na Police FC zamaze kwemeranya kuzakina umukino wa gicuti mbere y’uko igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) gitangira.

Aya makipe yombi azahura ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade y’i Muhanga aho amakipe yombi azajya yakirira imikino yabo.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe ni 2000 Frw mu gihe muri VIP azaba ari 5000 Frw.

Abakunzi ba Rayon Sports bifuzaga ko kwinjira ahasanzwe byaba 1000 muri VIP akaba 2000 bigendanye n’uko abenshi bazaturuka kure bikazabasaba gutega, ndetse uyu mukino ukaba ugiye kuba amakipe yombi adahagaze neza.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 21. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]