Kigali: Umugabo yagonze urusengero kubera umujinya n’ agahinda yatewe n’ inshoreke ye yaguriye imodoka akaza kumubonana n’ undi musore.

Mu Mujyi wa Kigali I Remera haravugwa inkuru y’ umugabo wagonze urusengero ruzwi kw’ izina rya ‘Miracle Center Remera’, kubera umujinya n’ agahinda bivugwa ko byakomotse mu gufuhira umukobwa akunda ndetse yanaguriye imodoka nyuma akaza kumubonana n’ undi musore , ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbare tariki ya 11 Nyakanga2022.

Aya makuru yamenyekanye ubwo uyu mugabo yari amaze gusanga hari umusore uri kumwe n’ umukobwa yaguriye imodoka bari barimo iparitse hafi y’ urusengero yabasabye kuyisohokamo cyangwa se akabagonga , maze n’ umujinya mwinshi uturutse kw’ ifuhe agonga iyo modoka , ibintu byaje no kuvamo kwangiza urusengero.

Umwe mu baturage bari bahari witwa Gasore agira ati“ Byari mu kajoro saa mbiri umugabo abwirwa ko umukunzi we wari kumwe n’ undi muhungu mu modoka yamuguriye , maze niko kuza yihuta n’ imodoka ye aba abasanze aho hegereye urusengero , abasangana mu modoka maze arababwira ngo muvemo cyangwa mbagonge, bakivamo ako kanya yahise agonga imodoka yaguriye uwo mukobwa biviramo no kugongwa ku rusegero rwa Miracle”.

Ubwo ibyo byari bimaze kuba abo bantu bahise bahava ndetse na Polisi ikurikirana uko byagenze hagati y’ abo bombi , gusa urusengero rwo ubu rukaba ruri gusanwa vuba na bwangu.

Related posts

Abasirikare batanu bo mu ngabo za Congo bishwe mu buryo bw’ ababaje benshi abandi bikangamo

Abakoresha YouTube mu Rwanda bagiye kujya barya ifi bikuza inkoko! Nyuma ya makuru meza amaze kujya hanze

Barimo kwikura mu bice bari barigaruriye!Ese byagenze gute kugira ngo M23 yongeye kwikura mu tundi duce