Kigali mu Gisimenti  ubusambanyi ndengakamere bwatumye abacuruza udukingirizo bashyirwa igorora II uragura kamwe bakongeze tubiri.

Kigali mu Gisimenti  ubusambanyi ndengakamere bwatumye abacuruza udukingirizo bashyirwa igorora uragura kamwe bakongeze tubiri.

Mu mpera z’icyumweru mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali urubyiruko rusigaye rusinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’amoko atandukanye ntirutinye gusambanira ku karubanda cyane cyane ahazwi nko mu Gisimenti.

Ubusambanyi bukorewe ku karubanda mu Mujyi wa Kigali si ubwa none  gusa noneho aho ubuyobozi bushyiriyeho icyo bise “Car Free Zone” mu mihanda imwe n’imwe mu mpera z’icyumweru bisigaye biteye inkeke nkuko abatuye muri uyu mujyi babitangaza.

Nkuko bisobanurwa neza ubusambanyi ndengakamere bwatumye abacuruza udukingirizo bashyirwa igorora aho umuguzi  uragura kamwe bamwongeze tubiri.

Akarere ka Gasabo ahazwi nko ku ‘Kisimenti cyangwa Gisimenti” mu mpera z’icyumweru hari umuhanda ufungwa ntihagire imodoka ihanyura hanyuma abacuruza inzoga, inyama zokeje n’ibindi biribwa bakaza kuhakorera guhera mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza mu rukerera dore ko haba hari n’abapolisi iryaguye bacunze umutekano.

Kubera ko ibintu nk’ibi byo gushyira akabari mu muhanda rwagati ari bishya muri Kigali, ubona ko abantu b’ingeri zitandukanye babiharaye kuko uhasanga abayobozi kuva ku rwego rwa Minisitiri kugeza ku muyobozi w’umudugudu.

Urubyiruko nirwo ruba rwiganje cyane muri “Car Free Zone Kisimenti” aho usanga abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-25 bacigatiye amacupa y’inzoga, abandi badandabirana zamaze kubagera mu mutwe.

Bamwe muri uru rubyiruko iyo bamaze gusinda, barirekura ubundi bagasambana kakahava batitaye ku maso y’abantu amagana baba bicaye abandi bahagaze banywa abandi babyina.

“Nagizengo ndi Sodomu na Gomora”,Umwe mu basore bari bahasohokeye mu mpera z’icyumweru yatubwiye ati “Ku wa gatanu navuye ku kazi njya muri siporo nyirangije njya mu rugo gato ndaruhuka ngezaho mbona haracyari kare nuko ntekereza ahantu ndi busohokere ngo nduhuke mu mutwe. Nahamagaye umusore dukorana ngirango njye kumusura, ati ngwino muri ‘Car free zone kisimenti hahiye’ nahise natsa imodoka nagezeyo mu ma saa tatu n’igice z’ijoro mbona koko hahiye.”

Arakomeza ati “Ninywereye Primus ndi kumwe na wa musore w’inshuti yanjye ariko ibyo nahaboneye nagizengo ndi sodoma na gomora hamwe bavuga muri bibiliya ko haberaga ubusambanyi bikabije.

Undi nawe aganira n’itangazamakuru yagize ati” Nabonye n’amaso yanjye aho umukobwa asambana n’abagabo babiri icyarimwe, nabonye aho abatinganyi b’abahungu basambana mu ruhame mbese nabonye ibintu biteye ubwoba.” Kuri ubu ubusambanyi bwafashe indi ntera muri aka gace kuko noneho ubusambanyi buri kuba kuburyo bweruye cyane cyane mu rubyiruko

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze