Kigali: Abanyeshuri b’ abakobwa bafashwe n’ indwara y’ amayobera ibakubita hasi bakagwa igihumure.

Mu Karere ka Nyarugenge , mu Kigo cy’ amashuri cya ESSI Nyamirambo, ahitwa kwa Kadafi , haravugwa inkuru y’ abanyeshuri b’ abakobwa bafashwe n’ indwara idasanzwe ibakubita hasi bakagwa igihumure , bakarerembura nk’ abaguye igicuri.

Abantu babonye abana b’ abakobwa bikubita hasi mu muhanda ubwo bari batashye , batangira gutabaza inzego z’ ubuzima banyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Kugeza ubu nta nzego z’ ubuzima mu Rwanda ziragira icyo zivuga kuri ubwo burwayi bwafashe abo bana.

Abakobwa bahuye n’ icyo kibazo bagejejwe kwa muganga ngo bitabweho bikozwe n’ inshuti n’ imiryango yabo.

Iri shuri hamwe n’ umusigiti wiswe uwo kwa Kadafi i Nyamirambo , byubatswe mu 1979.

Iyo ndwara ishobora kuba imeze nk’ iyigeze gufata ikibasira abana b’ abakobwa muri kimwe mu bigo by’ amashuri biherereye mu Karere ka Bugesera , aho byasobanuwe n’ ikigo cy’ ubuzima ko ari indwara yo mu mutwe ifata abana b’ abakobwa biga mu bigo bya bonyine, ikarangwa no gutitira mu mavi uwo yafashe ntabashe kugenda ariko ikavurwa igakira.

Related posts

Burya kugona bifite aho bituruka! Aka ko mwari mwarakamenye,agapfundikiye gatera amatsiko

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.