Kigali hadutse umukobwa ufite imyumvire idasanzwe, Alice Kanyana ntashaka kwitwa umukobwa ndetse ntanemera Imana

Umukobwa witwa Alice Kanyana w’imyaka 22 yadukanye imyumvire umuntu yakwita ko idasanzwe mu Rwanda, ubwe ntashaka kwitwa umukobwa ndetse ntanemera Imana. Uyu kandi yemera ko ari umwe mu baharanira ko abagabo n’abagore bagira uburenganzira bungana bazwi nk’abafeminisiti(feminists).

Uyu mukobwa mu biganiro amaze iminsi agirana n’imwe muri Televiziyo ya hano mu Rwanda ikorera kuri youtube izwi nka Yago Tv Show, yahishuye ko kuri we hari aho umuco nyarwanda usubiza inyuma abagore n’abakobwa. Mbere na mbere ngo ntashaka kwitwa umukobwa, yatanze umukoro ku inteko ishinzwe ururimi rw’ikinyarwanda ngo izashake irindi jambo risimbura umukobwa.

Impamvu atanga zituma adashaka kwitwa umukobwa ngo ni uko iri jambo umukobwa rikomoka ku nshinga gukobwa cyangwa gukwa(gutanga inka mu muryango w’umukobwa kugirango baguhe umugeni). Kuri Alice Kanyana ngo abona ibintu byo gukwa cyangwa gutanga inkwano ari ibintu byo gusuzugura abagore, akabona bisa nko kubagura no kubagurisha. Kuri we ngo inkwano ntiyakabayeho cyangwa se nimba inkwano ari ishimwe ku muryango w’umukobwa nk’uko bisobanurwa ngo no ku muhungu nabo bagahawe iryo shimwe.

Ku bijyanye no gukora ubukwe, Alice Kanyana avuga ko nta bukwe ateganya gukora. Avuga ko ukuntu ibintu by’ubukwe byubatse atabishyigikiye, kuri we ngo abona ibyiza ari ukubanza kubana igihe runaka hagati y’umuhungu n’umukobwa mbere y’uko basezerana kubana.Ibi ngo byafasha kumenya nimba ababanye bazashobokana. Mubyo avuga ndetse n’ibyo yandika ku rubuga rwe rwa twitter, agaragara nk’ushaka ko abagore bareshya n’abagabo bakagira uburenganzira bungana.

Alice Kanyana ngo ntashaka kwitwa umukobwa kuko ntiyemera inkwano

Ku bijyanye n’imyemerere cyangwa iyobokamana , Alice Kanyana adaciye ku ruhande yemeza ko atemera Imana ati ” I am atheist (ndi umuhakanyi)”. N’ubwo avuga ko akomoka mu muryango w’abakirisitu ndetse nawe akaba yarahoze ari we anaririmba muri korari, kuri ubu ngo ibintu by’Imana ntabikozwa. Ashingiye kuri Bibiliya ngo ntiyiyumvisha impamvu iki gitabo cyitwa icy’Imana gisa n’icyaheje inyuma abagore,ngo n’abagore bacye bavugwamo usanga nta kintu gihambaye bavugwaho nka benshi mu bagabo banditsemo.

Abajijwe n’umunyamakuru Yago aho yumva umwuka ahumeka ukomoka, Kanyana yamusubije ko ukomoka hanze(muri space). Yago yongeye kumubaza aho yumva umuntu yakomotse n’imba atemera iby’Imana Kanyana ati”kuvuga ngo umuntu yavuye he ngo nimba utahazi ngo ni Imana yamuremye, oya. Simpazi no kuhamenya ntacyo byamfasha kuko sinamusubizayo, ariko ntabwo bisobanuye ngo script ukuntu yanditse nanjye nzahita nyemera. Keretse mfite ibihamya nyine binyemeza ko ariyo, oyaa, ariko nimba ntabyo ubwo ni ibyo nyine.

Imyumvire y’uyu mukobwa isa n’aho itamenyerewe hano mu Rwanda, ari nayo mpamvu hari bamwe bamwibasira bakamutuka. Gusa, ku rundi ruhande hari na benshi bamushimira kuba ari umukobwa ugarara ko afite ubwenge no gutekereza kwinshi. Birasa n’aho atari we wenyine ufite iyi myumvire, ahubwo benshi bakaba babyumva kimwe nawe ariko bagatinya kubigaragaza, cyangwa bakaba badafite aho babigaragariza.

U Rwanda ni igihugu cyemera ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse kikaba na Leta idashingiye ku idini iri n’iri. Ibi biha uburenganzira buri wese bwo kugena imyizerere n’imyemerere ye uko abishaka. Gusa imyizerere y’amadini y’amanyamahanga nk’ubukirisitu n’ubuyisilamu bisa n’ibyashinze imizi ku buryo mu Rwanda bifatwa nk’ikizira kuba umuntu yavuga mu ruhame ko atemera Imana ya Isirayeli cyangwa Allah ya Islam.

Related posts

Ese niba abakobwa bambara ubusa bikaryoshya amashusho y’ indirimbo kuki abahungu bo batabwambara?

Umugabo/ umugore: Ntuhamenya uragwa mu kantu, dore ahantu mu Rwanda habera ubusambanyi buteye ubwoba kandi mu ibanga rikomeye

U Rwanda ni akazuyazi ntiruri mu bisenga cyane cyangwa se bisenga gahoro, Menya ibihugu bya mbere bisenga cyane ndetse n’ibindi bidakozwa ibyo gusenga ku isi.