Kicukiro: Yashakaga gutema buri wese umwegereye! Ibyatangajwe nyuma y’ uko umukozi wo mu rugo yishe mugenzi we nyuma nawe akaraswa!

 

 

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka haravugwa inkuru y’ umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we w’ umukobwa , ubwo inzego z’ umutekano zari zitabaye yashatse gutema buri wese wari umwegereye ,bituma na we araswa n’umupolisi.

CIP Wellars Gashonzire , Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali , yabwiye itangazamakuru ko inzego z’ umutekano zarashe Niyonita ubwo zari zitabaye zajya kumuta muri yombi akazirwanya. ATI” yashakaga gutema buri wese wari umwegereye”.

Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali yavuze ko amakuru arambuye ku byabaye aza kuyatangaza mu masaha ari imbere.

Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Uwo mukozi w’ Umuhungu yitwaga Niyonita Eric ,mu gihe umukobwa we yitwaga Bampire Françoise.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru hari hataramenyekana icyaba cyateye Niyonita gutera icyuma mugenzi we akamwica.

Related posts

Benshi mu barwanyi ba Wazalendo i Uvira bitandukanyije n’ Igisikare cyane Leta ya Congo FARDC bose biyunga kuri Twirwaneho ,nyuma y’ uko yari imaze kubahabya.

Huye: Hatangijwe umushinga w’ikoranabuhanga uzafasha urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo

Abasirikare bemeye kuyamanika ba FARDC , bagahunga M23 binjiye mu muriro w’ urubanza utaboroheye!