Kicukiro: Umusore yashatse kujya kwinyesebura uwo atahanye amupfira mu maguru ubwo bari mu gikorwa

 

 

Mu Karere ka Kicukiro , haravugwa inkuru y’ umusore twavuga ko itangaje kandi ibabaje aho yatahanye umukobwa bagombaga kurarana maze apfira iwe.

Amakuru Kglnews yamenye n’ uko uwo musore ibyo bikimara kuba yahise yishyikiriza Urwego rw’ Ubuhenzacyaha, RIB.

Inkuru mu mashusho

Aya mahano yabereye mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mukobwa wakoraga uburaya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

Umubyeyi Médiatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama , yavuze ko bataramenya icyateye urwo rupfu.Yagize ati “Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB.”

Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

 

 

 

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.