Imiryango 3000 idafite ubushobozi, yasenyewe inzu n’ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru muri Gicurasi 2023, igiye kubakirwa.
Inkuru nziza yashimishije abanyarwanda naho imiryango 3000 idafite ubushobozi, yasenyewe inzu n’ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru muri Gicurasi 2023, igiye kubakirwa, ni nyuma y’uko abo baturage bari barakuwe mu byabo n’ibiza bagashyirwa mu nkambi ku ma site anyuranye muri utwo turere, bamaze gusubira mu buzima busanzwe, ndetse bamwe basubira mu nzu zabo, nk’uko Perezida Paul Kagame yabemereye ko bidatinze basubira mu byabo, ubwo yabasuraga ku itariki 12 Gicurasi 2023.
Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dusengiyumva Samuel, wari umutumirwa muri icyo kiganiro, yagaragazaga ingamba Leta ifitiye abasenyewe n’ibiza.Ati “Mu gihe abantu bari mu ma site ibiza bimaze guhagarara, twakoze isesengura tureba inzu zasenyutse tureba n’ibyiciro abantu bari barimo bitewe n’ubushobozi bafite, dusanga imiryango 3000 idafite ubushobozi ikenewe kubakirwa mu turere hirya no hino”.Arongera ati “Icyakozwe n’uko ubu Leta irimo gushakisha ibibanza by’ahantu hagomba kubakwa, kuko byagaragaye ko aho bari batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ku buryo igikorwa cyo kububakira kizatangira nyuma y’uko gahunda yo gusana inzu zihagaze irangiye. Turizera ko bitarenze intangiro za Nyakanga 2023, igikorwa cyo kubaka kizatangira hanyuma iyo miryango 3,000 ibone na yo amacumbi arambye”.
Uwo muyobozi, yavuze gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahuye n’ibiza bavanwa mu nkambi yateguwe neza, aho abaturage inzu zabo zasenyutse bafashijwe kubona icumbi ryo gukodesha mu gihe cy’amezi atatu.
Avuga ko hari abo inzu zabo zangiritse ariko batuye ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, aho inzu 800 zirimo gusanwa mu turere twibasiwe n’ibiza, abaturage bafite ubushobozi bagenda bisanira mu gihe ab’amikoro make barimo gufashwa na Leta.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Karere ka Rubavu mu nkengero z’umugezi wa Sebeya kuri Mahoko na Rugerero, no mu Murenge wa Rugera na Shyira mu Karere ka Nyabihu, inzu 892 mu Karere ka Rubavu zitazahasubira mu kwirinda ko ayo mazi yagaruka, agashyira ubuzima bwabo mu kaga, n’inzu 498 muri Nyabihu, ndetse no muri Karongi hakaba haragaragaye inzu ziri mu manegeka.
PS Dusengiyumva, yagarutse kucyateje ibiza n’uburyo biri gukumirwa, ati “Ubundi ibiza biterwa ahanini n’ibintu bibiri, hari umwuzure uterwa n’uko umuntu aba atuye hafi y’umugezi cyangwa ibiyaga. Icya kabiri ni inkangu, abafite ubumenyi mu bya tekiniki babonye uburyo umuntu yayirinda, biterwa n’ubuhaname inzu iriho n’uburyo yubatse, niho tuvuga amanegeka tugendeye ku bipimo byabugenewe”.
Yavuze ko ku mugezi wa Sebeya n’uwa Giciye wiroha muri Mukungwa abantu badakwiye kongera kuhatura, aho byagaragaye ko amazi agira ubujyejuru bwa metero 8, anavuga ko inzu zubakishije rukarakara zidakurungiye arizo zagiye zibasirwa.
Inkuru mu mashusho
Abakomerekeye mu biza babayeho bate?
Nyuma y’uko ibiza bisenye inzu zikagwira benshi, 135 bakahasiga ubuzima, inkomere zari nyinshi mu bitaro binyuranye birimo ibya Gisenyi, Kibuye, Shyira, Ruhengeri n’ahandi.
PS Dusengiyumva yavuze ko mu mbaraga nyinshi zashyizwe mu butabazi, ababikomerekeyemo bahawe umwihariko mu kwitabwaho, aho kugeza ubu mu bitaro hasigayemo abarwayi babiri.
Yavuze ko n’abari barokotse ibyo biza bashyizwe mu ma site anyuranye, aho hari ibyiciro Leta yashyizemo umwihariko birimo ababyeyi, abana n’abandi banyantege nke.Ati “Hari ibyiciro biba byihariye, ni ukuvuga abana bari munsi y’imyaka itanu, aho mu ma site hashyizweho za ECD kugira ngo abo bana babashe gufashwa mu bijyanye n’imirire, hari n’abafashijwe kwiga, ndetse ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu, bari bamugaragarije ko bafite ikibazo cy’amafaranga y’ishuri, ayo na yo yarishyuwe, n’ubwo habaye ibiza abanyeshuri bakomeje kwiga”.
Ababuriye ibyangombwa byabo mu biza bahumurijwe
Mukamana Espérence, Umubitsi mukuru w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, yamaze impungenge abo ibyangombwa byabo by’ubutaka byaburiye mu biza.
Avuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, gifite ikoranabuhanga rihambaye, aho ribika amakuru y’ibyangombwa by’ubutaka, bakareba imitungo yanditswe ku muntu hakoreshejwe indangamuntu ye.
Yavuze ko icyo kigo kigiye kubegera bagashaka amakuru yose bagakorerwa ibindi byangombwa bikoranye ikoranabuhanga, ndetse n’ababuze indangamuntu zabo bakazafashwa kuzibona.Ati “Ubwo batangiye gusubira mu ngo zabo, tugiye gukorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, tubafashe kubona ibyangombwa by’imitungo yabo mu byumweru bitarenze bibiri”.
Abajijwe niba umuturage azagira uruhare ku butaka bwe, ahagaragaye ko ari mu manegeka, ati “Ubutaka buguma ari ubutaka, ni umurima, ikibanza cyangwa se isambu biherereye ahantu hazwi, iyo habaye ibiza igitaka kikagenda cyangwa inzu ikagenda, ntibibuza ko ubutaka bw’umuturage butakiri ubwe, ahafitiye uburenganzira kuko hari ahe, n’ubwo yagize ibyago inzu n’ibiburiho bikagenda”.
Arongera ati “N’ubwo hataturwa ariko ahafitiye uburenganzira nka nyiri ubutaka, na za mbago zirahari. Afite uburenganzira bwo kubona icyangombwa cye n’ubwo imikoreshereze yabwo izahinduka, nagira ngo abaturage tubamare impungenge n’ubwo bagize ibyago imitungo yari iri ku butaka bwabo ikagenda, ariko ni ubwabo”.
Umwe mu bahawe ijambo mu kiganiro, yabajije ku bafitiye banki inguzanyo, PS Dusengiyumva yavuze ko icyo kibazo n’ubwo batarakibona, banki zitakwirengegiza kumva ibibazo by’abahuye n’ibiza, avuga ko abafite ibyo bibazo bagana ibigo by’amabanki bakagirana ibiganiro.Mu kurwanya ikibazo cy’inzara, mu buhinzi abahuye n’ibiza batishoboye ngo bazafashwa no kubona imbuto n’ifumbire.