Kera Kabaye JoJo watitije imbuga nkoranyambaga avuga ko akunda Juno Kizigenza bahuye banagirana ibihe bidasanzwe

Muminsi yashize kumbuga nkoranyambaga hagiye hakunda kugaragara umukobwa witwa Joyeuse wiyita JoJo avugako akunda umuhanzi umaze kubaka izina hano mu Rwanda Juno Kizigenza.

Uyu mukobwa nyuma yo kugenda agaragara henshi kumbuga nkoranyambaga kera kabaye yaje guhura n’umusore y’ihebeye Juno Kizigenza.

Uyu munsi hasakaye mumashusho ndetse n’amafoto agaragaza Juno Kizigenza yishimanye n’uyu mukobwa witwa JoJo, byagaragaraga ko bari baryohewe by’umwihariko uyu mukobwa.

Juno Kizigenza yatembereje uyu mukobwa nyuma baza kujya mu isoko aho yaragiye kumugurira imyenda ndetse ibyo birangiye bajya no kwiyakira bafata kamwe.

Nyuma y’ibi byose uyu mukobwa yashimye Imana avuga ko ntaho itagukura, yakomeje avuga ko agiye korora ingurube ndetse agakina na filime ibyo byose bikaba bizamugeza kubukire kuko yabonye ntacyo Imana itakora yo yamukuye mucyaro ikaba imuhuje na Juno Kizigenza.

Related posts

Mwirinde kuko wazahura nimbwa yiruka! Wazamusiga mu nzu aryamye ukamuta,hagarika gukunda uyu mukobwa

Umwana w’ Umunyeshuri yiyambuye ubuzima nyuma yo gusanga umukunzi we arimo gutanga agatunda

Ese uzahora ubabara kugeza ryari mu rukundo, iki ni igisubizo cyo kureba niba ubwo mukundana agukunda bya nyabyo