Hari icyatangajwe ku bashoferi batwara imodoka  zitari izo gutwara abagenzi mu buryo rusange bavugaga ko bacibwa amande iyo batanze Lifuti.

Nyuma y’uko abatwara imodoka Ku giti cyabo bagaragaje ko bacibwa amande kubwo gutwara abagenzi batabifitiye ububasha nubwo bo batangaza ko baba batanze ikizwi nka “Lifuti” kubera ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwagerageje gusobanura ikibazo cy’abagenzi batega imodoka zitagenewe kubatwara ndetse n’abaka ibizwi nka ‘lifuti’ mu gihe izisanzwe zigenewe kubatwara zitarimo kuboneka.

Inkuru mu mashusho

Hashize iminsi itari mike urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali rwinubirwa n’abagenerwabikorwa batandukanye kubwo kubura imodoka zibageza aho bifuza kugana ndetse banazibona bakazibona zitinze ndetse n’igiciro cy’urugendo kiri hejuru cyane bigatuma batega imodoka zitabifitiye ububasha zikabaha ikizwi nka Lifuti.

Gusa ku kibazo cy’abo mu Ntara, RURA iherutse kubwira itangazamakuru ko cyatewe n’ubwiyongere bw’abagenzi muri iki gihe cy’impeshyi kandi ko abagerageje kongera amafaranga y’urugendo babihanirwa iyo abagenzi batanze ayo makuru.

Nanone kandi nubwo bimeze gutyo mu mujyi wa Kigali ho, hari umuti Leta yatangiye kuvugutira iki kibazo wo gutumiza imodoka zitwara abagenzi nshya zigera kuri 305 aho uyu mwaka uzasiga nibura izigera ku 100 zarageze mu Rwanda mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Kubera icyo kibazo cy’ibura ry’imodoka rero ni ho usanga bamwe bahisemo gutega iz’abantu ku giti cyabo zitagenewe gutwara abagenzi mu buryo bw’ubucuruzi ndetse abandi bakaka lifuti ngo barebe ko bava ku nzira.

Uhagarariye urwego ngenzuramikorere RURA abajijwe kubyo guca amande abatwara imodoka baba batanze icyizwi nka Lifuti yagize iti: “Iyo imodoka ifashwe turagenzura neza tukaganira n’umugenzi, ndetse n’umushoferi. Iyo dusanze ari lifuti yamuhaye biba nta kibazo kibirimo. Hahanwa uwatwaye abagenzi akabishyuza kandi nta ruhushya afite rumwemerera gukora uwo murimo”.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.