Kera kabaye abatsindiye ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live babishyikirijwe, Pasiteri Theogene na Gisele batekerejweho.

Muri Werurwe 2022 nibwo habayeho guhatanira ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live, icyo gihe abatsindiye ibi bihembo ntibabihawe ahubwo bahawe icyemezo ko batsinze gusa barataha, ariko kuri ubu bakaba bamaze gushyikirizwa ibyo bihembo.

Kuri uyu wa 8 Nzeri 2023 nibwo hatanzwe ibyo bihembo, ni ibirori byabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo no kunamira Gisele Precious wahataniye ibi bihembo na Pasiteri Niyonshuti Theogene.

Aba mbere bashyikirijwe ibihembo harimo Rata Jah Naychan wahawe ibihumbi 500frw n’igihembo yari yatsindiye nk’umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki wo guhimbaza Imana.

Gisubizo ministries yabaya iya gatatu muri aya marushanwa yahawe miliyoni 1frw, Aline Gahongayire yabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2frw mu gihe Israel Mbonyi wabaye uwa mbere yahawe miliyoni 7frw.

Mbere y’uko bitangwa, habanje kunamirwa umuhanzikazi Gisele Precious witwabye Imana ndetse Niyonshuti Theogene (Inzahuke) witabye Imana

Imiryango y’aba bombi yashyikirijwe amafoto y’urwibutso mu rwego rwo kuzirikana uruhare ba nyakwigendera bagize mu murimo w’Imana igihe bari bakiriho.

Niyonkuru Innocent, umugabo wa Gisele Precious yahamagaye imbere ahabwa ishimwe ryari ryateguriwe umugore we nk’umuntu witabiriye irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere. Abari bari aha bahize kuzahigura umuhigo wa Gisele wo guteza imbere impano z’abakobwa aho yanasize itsinda ry’abakobwa b’abacuranzi.

Uwanyana Assia umugore wa pasiteri Theogene na we yahamagaye ashyikirizwa igihembo cy’ishimwe cyagenewe umugabo we mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa byamuranze. Mu bashimwe kandi harimo Annet Murava wari waherekejwe n’umugabo we Bishop Gafaranga.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Gospel Stars Live n’umuhuzabikorwa w’iri rushanwa, bavuze ko iki gikorwa cyaje mu buryo bwo gushyigikira abaririmbyi b’indirimbo zo guhimbaza Imana.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.