DJ Brianne yagiriye inama ikomeye abakobwa ariko benshi batazayikurikiza bashobora kuzajya bahaburira ubuzima

Umuhanga mukuvanga imiziki Dj Brianne yavuze amagambo akomeye kubakobwa bicuruza ndetse anababwirako bazakomeza gupfa burimunsi nibatuhesha agaciro.

Mukiganiro nashene yo kuri YouTube Dj Brianne bamubajije icyo yavuga kuri Kazungu Denis wicaga abantu biganjemo abakobwa yabaga yatahanye bahuriye mukabari, maze Brianne avuga amagambo yatumye benshi bahita bafata umwanzuro wo kureka uburaya.

Mumagambo akakaye cyane yagize ati “Abakobwa bicuruza muracyapfa”

Yakomeje avuga ko atumva ukuntu umukobwa yifata ahuye numuntu bwambere ngo nuko amuguriye inzoga yamubwira kujya kumurarana akabisamira hejuru Kandi uwo muntu badasanzwe baziranye ari nubwambere bahuye.

DJ Brianne yatangajwe nukuntu umuntu ashobora kukurirana imisozi akujyana muduce duteye ubwoba nawe ugakomeza ukamukurikira ngo ugiye kumuraza ngo umuhe ibyishimo kuko nawe yaguhaye amayoga.

Yagiriye inama abakobwa kujya biyubahisha Kandi bahitamo gukora ibintu nkibyo bakajya ahantu hafite umutekano nko muma hotel nahandi kuburyo udashobora kuhaburira ubuzima byoroshye, kuko imyirondoro yanyu nibyangombwa muba mwabigiye abakora aho ngaho.

Kazungu Denis ni umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu akabataba iwe murugo aho yabaga.

DJ Brianne ubusanzwe akora akazi ko kuvanga umuziki kuri RBA ndetse nahandi hagiye hatandukanye.

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga