Kayonza:Umuturage aratabaza ku ihohoterwa yakorewe n’ubuyobozi.

Umuturage witwa Byasasiye wo mu kagari ka Karambi, Umurenge wa Murundi,Akarere ka Kayonza arasaba gukizwa akarengane yakorewe n’umuyobozi w’Akagari ka Karambi akamburwa Inka ya Girinka igahabwa undi muturage wishoboye abanje kumuha amafaranga.

Uyu muturage ikifuzo cye ngo nuko yasubizwa inka ye ngo kuko yaje kurwara akayiha umuhungu we ngo abe ayimuragiriye yamara gukira akayimugarurira.

Yagize ati:”Inka yanjye nararwaye noneho nkiha muhungu wanjye ngo abe ayiragiye ndavuga ngo ninkira nzajya kutifatayo,naje rero gutungirwa n’uko nagiye kumva bambwira ko umuyobozi w’Akagari kacu yayitwaye.Icyo nasaba nuko bansubiza Inka yanjye rwose,nunvishe ko hari uwo bayihaye abanje gutanga amafaranga.”

Abaturanyi b’uyu muturage bunga murye basaba ko yasubizwa inka ye kuko babinamo akarengane.

Aba baganiriye na kglnews.com batashatse ko imyirondoro yabo imenyekana bagize bati:”Inka yari yayiragije umuhungu we kubera yari yarwaye,none twasabaga ko Leta imurenganura agasubizwa Inka ye.”

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Murundi Izere Roger ushyirwamumajwi ko yagize uruhare mukwambura Inka mukecuru akayiha undi muturage amuhaye amafaranga avuga ko babikoze nyuma yo kumenya ko Inka yagurishijwe bityo ibindi byabazwa veterineri w’Umurenge.

Yagize ati:”Twamenye ko yayigurishije kandi amategeko avuga ko iyo umuntu ayigurishije ayamburwa igahabwa undi,ibirenze ibyo mushatse kumenya ubusobanuro bwisumbuye mwavugisha umukozi w’umurenge ushinzwe ubworozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo cya Mukecuru Byasasiye wambuwe Inka igahabwa undi muturage maze kigahabwa umurongo.

Yagize ati:”Mwaduhaye amazina ye ndetse n’umudugudu we hanyuma nimba hari na Telefone ye ukayishyiraho tukabikurikirana.”

Aba baturage bo muri Murundi bavuga ko batumva impamvu abantu 8 bagurishije Inka za gahunda ya Girinka ntibagire icyo babakora ho ariko uwayihaye umwana we ngo ayimuragirire kubera ko arwaye azayisubirane akize we bakayimwambura ibyo babonamo akarengane bagasaba ko yafashwa akagakizwa.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza.

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.