Amalon yagize icyo atangaza ku byigeze kumuvugwaho ko yajyanwe Iwawa

Amalon wari umwaze igihe kitari gito atumvikana mu muziki nyarwanda abakunzi be bagakomeza kwibaza Aho yaba yaragiye, ndetse bakaza kuvuga ko yaba yarajyanwe Iwawa mu igororero gusa Amalon yabinyomoje.

Amalon ubwo yari mu kiganiro na radio Kiss FM ikora ibiganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda, yavuze ko inkuru z’uko yaba yarajyanwe Iwawa zaje umunsi yashyize hanze ifoto yogoshe umusatsi wose, ibinebyerewe ko icyamamare cyogoshe umusatsi wose aruko aba avuye mu igororero abantu batangira kuvuga ko nta kabuza avuye I wawa hazwi nk’igororero.

Yagize ati, “Umunsi umwe nari napanze kogosha imisatsi, ibitangazamakuru bibibonye batangira kuvuga ko byanze bikunze ndi Iwawa cyangwa imageragere, mu byukuri byarabatunguye kubona nakuyeho amaderede, gusa babivuze ukundi.” Amalon yakomeje avuga ko kuri we inkuru mbi icuruza nk’inziza, kuri we ibyo bamuvugaho bitamubayeho ntacyo biba bimutwaye.

Amalon yaramaze igihe aravugwa mu itangazamakuru aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise D.T.M.N bisobanuye Don’t Tell me no mu magambo arambuye. Uyu musore kandi YouTube channel ye iherutse kwibwa n’abantu batamenyekanye, gusa afatanyije n’itsinda rye baje kuyigarura mu maboko yabo.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu