Mu Murenge wa Ndego, wo mu Karere ka Kayonza , mu Mugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Kiyovu, haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umusore w’ imyaka 23 y’ amavuko watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’ imyaka ine ( 4) y’ amavuko ndetse akanamwangiza imyanya ndangagitsina.
Ngo uyu musore yasambanyije umwana tariki ya 10 Ukuboza 2022, ahita acika, ababyeyi b’ umwana bamujyana kwa mugamga ibizamini byerekana ko yanamwangije imyanha ye y’ ibinga, nk’ uko amakuru abivuga.
Bizimana Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yo kugaruka iwabo rwihishwa aziko inzego z’umutekano zitabizi.Ati “Ejo nibwo twamenye ko yagarutse iwabo, ababyeyi b’umwana nibo baduhaye amakuru nyuma y’aho bajyanye umwana kwa muganga bagasanga yaramwangije. Nyuma yo kumufata twamushyikirije inzego z’umutekano kugira ngo zikomeze iperereza zirebe niba koko iki cyaha yaragikoze.”
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwita ku mutekano w’abana bakamenya aho umwana wabo aherereye umunota ku munota. Yasabye abaturanyi nabo kumva ko bakwiriye kuba ijisho ry’umwana w’umuturanyi bakumva ko icyamubaho kibi cyose na we kibareba.Kuri ubu uyu musore wari uherutse gusoza amashuri yisumbuye afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego iperereza rikaba rikomeje, yari asanzwe ari umuturanyi w’uyu muryango.