Bubashye icyifuzo cya Yvan Buravan, Chorale de Kigali

Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ya Buravan Gusaakara nk’ikifuzo yari afite mbere y’uko yitaba Imana.Gusaakara ni imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ya kabiri ya nyakwigendera Yvan Buravan.

Ni indirimbo icuranze mu buryo bugezweho ariko yumvikanamo umudiho gakondo nk’Uko Yvan Buravan yari yarayimeje gukora umuziki we.horale de Kigali iri kwitegura igitaramo cyo kwizihiza Noheli kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, yasubiyemo iyi ndirimbo ndetse izayiririmba kuri uyu munsi.

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwatangaje ko umuryango Yvan Buravan ari wo wababwiye ko nyakwigendera ataritaba Imana yari afite icyifuzo cyo kuzakorana nabo iyi ndirimbo, bityo ko bayisubiyemo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cye.Mu gace gato kashyizwe hanze humvikanamo amajwi meza y’abaririmbyi ba Chorale de Kigali mu muziki bazwiho w’amanota (musique classique).

Hakomeje kwibazwa uzegukana Miliyoni 10 nk’ igihembo nyamukuru mu Irushanwa RSW Talent Hunt.

Iyi Korali imaze kuba ubukombe mu Rwanda yasabye abakunzi bayo kuzitabira igitaramo cyayo kizabera muri Camp Kigali kugira ngo baziyumvire imbonankubone iyi ndirimbo ndetse n’izindi yabateguriye, kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 10, ibihumbi 15 n’ibihumbi 25. Kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda