Mu nkambi ya Mahama,iherereye Mu Murenge wa Mahama,mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa ikibazo cy’umuryango waturikanwe na Gaz babiri bakitaba Imana,umwe akaba yakomeretse bikomeye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamduni Twizeyimana yatangaje ko ari impanuka yabaye tariki ya 4 Gashyantare 2024 saa 19:00 z’umugoroba igatwika abantu batatu ku buryo bukomeye.
SP Hamduni Twizeyimana yavuze ko mu rwego rwo korohereza impunzi ziba muri iyo nkambi ya Mahama kubona ibicanwa zahawe gas zo gutekesha maze basobanurirwa uburyo zikoreshwa ariko hari n’abataragira ubumenyi buhagije kuri zo.
Yagize ati:”Ni impanuka yatewe n’ubumenyi bucye bwo gukoresha gaz kuko umubyeyi yayifunguye abanza kujya kuryamisha abana kandi ni za gaz zicanishwa ibibiriti,agarutse asanga gas yabaye nyinshi noneho arashe ikibiriti asanga gas yakwiriye mu nzu hose kandi ni inzu ntoya ifunganye umwuka wa oxygen utinjira,acanye umuriro uhita ufata inzu yose abari barimo bose barakomereka.”
Nyuma y’uko umuriro ufashe iyo nzu umwana umwe mu bari baryamye wari ufite umwaka umwe n’igice yahise yitaba Imana,undi wari ufite imyaka ibiri n’amezi arindwi bajyanwa kwa muganga ariko barembye cyane bari muri koma.
SP Hamduni Twizeyimana avuga ko babanje kujyanwa ku bitaro bya Kirehe ariko kubera ko bari barembye kandi ku buryo butandukanye byaje kuba ngombwa ko umwana yoherezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal bigeze tariki ya 5 Gashyantare nawe yitaba Imana naho nyina ajyanwa ku bitaro bya gisirikare I Kanombe aho arwariye.
Bamwe mu babonye iby’iyo mpanuka bavuga ko uwo mubyeyi yari yavuye guhaha ibyo guteka nyuma mu gihe acanye ngo atangire guteka gaz ihita iturika itwika abari muri iyo nzu bose ku bw’ibyago umwana umwe mu bana be babiri ahita apfa,undi nawe arakomereka cyane ku buryo ndetse nawe ubwe bahise bamujyana muri koma noneho abatabaye bahita babihutana kwa muganga.
SP Hamduni Twizeyimana yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko abantu bakoresha gaz baba basabwa gufungura inzugi b’amadirishya mbere y’uko bacana kugira ngo hinjire umwuka mwiza wa okisijene.Naho ishami rya Polisi rishinzwe gukumira inkongi z’umuriro naryo rikomeza gukangurira abaturage kwirinda gukoresha ibikoresho nka Telefone igihe begereye gaz zaka kuko byongera ibyago byinshi byo kuba zaturika,naho abakoresha gaz basabwa kutazegeranya n’ibindi bikoresho bitanga ubushyuhe nk’imbabura ndetse n’ibindi bagasabwa kandi kugenzura ko zifunze neza mu gihe barangije guteka.
Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Mahama mu Karere ka Kirehe.