Karongi: Bamusanze mu mwobo w’ umusarane yashizemo umwuka, inkuru irambuye

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022, nibwo basanze umugabo witwa Ntasoni Innocent mu mwobo w’ umusarane yashizemo umwuka. Abaturage basanze uyu murambo w’ uyu mugabo mu isantere ya Rwabitaka umudugudu Nyagisozi Akagari ka Mataba Umurenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi.

Bamwe mu baturage babonye uyu murambo bavuga ko atazize impanuka kuko ngo iyo aza kugwamo by’ impanuka ntabwo aba yabanjemo umutwe , yari kubanzamo amaguru.

Ubusanzwe Nyakwigendera yacuganga imitungo y’ umunyemari uvuka muri aka gace uba mu Mujyi wa Kigali.

Umugore wa Nyakwigendera , Mukamugema Helene, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko umugabo we baherukanaga ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022, nimugoroba ubwo ba nyiri amasambu n’ imitungo yacungaga bari baje kureba iyo mitungo.

Ba Nyiri imitungo basigiye uyu mugabo amafaranga yo kugurira abaturage inzoga no kugurira abana amandazi.Mukamugema yabonye umugabo we adatashye akomeza guhamagara telefone ye ibura uyitaba , bukeye ajya kubaza aho umugabo we yanywereye , aramubura , abonye bigeze nimugoroba ataramubona ageza ikibazo ku buyobozi bw’ Akagari.

Amakuru avuga ko yishinganisha kuko abishe umugabo we na we bashobora kumugirira nabi. Akeka ko urupfu rw’ umugabo we rwagizemo uruhare n’ abaherutse kwambura amasambu umugabo we yacungaga agahabwa abandi bantu bayakodesha.

Kabonga Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umusigire mu Murenge wa Rubengera yabwiye kiriga kinyamakuru twavuze haruguru ko amakuru bayamenye saa moya za mu gitondo. Ati“ Abaturage bavuga ko bamuherukaga ku wa Gatanu ku mugoroba. Muri rusange bafashe abantu 8 nibo bashyikirijwe RIB bagiye gukurikiranwa”.

Mu butumwa abayobozi bahaye abaturage batuye ahabereye iki cyaha basabye abaturage gutanga amakuru bazi yafasha mu butabera , banabasaba kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ubutabera icyaha kige gukumirwa kitaraba.

Mu butumwa abayobozi bahaye abaturage batuye ahabereye iki cyaha basabye abaturage gutanga amakuru bazi yafasha mu butabera, banabasaba kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ubutaha icyaha kige gikumirwa kitaraba.Ntasoni wasanzwe yapfuye asize umugore n’ abana 7. Umurambo we wajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma , abakekwa bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.