Nyuma yo gutsinda umukino wambere Rayon Sport ihawe isezerano rikomeye n’umuterankunga mukuru. Kera kabaye abafana ba Rayon Sport baributswe.Soma witonze!

Kumunsi wo kuwa6 nibwo ikipe ya Rayon Sport yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC mumukino wabaye ku isaha ya Saa kumi nebyiri nigice ukabera kuri stade ya Kigali I nyamirambo. uyumukino witabiriwe bidasanzwe ndetse ikipe ya Rayon Sport iwubonamo amafranga adasanzwe. usibye kuba iyikipe yarabonye amafranga, ibifashijwemo n’abakinnyi bashya yaguze, iyikipe yabashije no kubona amanota atatu imbere ya Rutsiro FC aho yayitsinze ibitego bigera kuri 2-1 maze abafana ba Rayon Sport barara mubyishimo bidasanzwe bishimira ibyo abakinnyi babo bagezeho.

Ubwo uyumukino waruri kuba, umuterankunga wa Rayon Sport mukuru Skol bivugwa ko yacuruje bitandukanye nuko byari bisanzwe, aho ibinyobwa byari byazanywe kuri stade byaje gushira imodoka ikazana n’ibindi bikavugwa ko nabyo byashize kuri uwomunsi. ibi byaje gutuma ubuyobozi bwa Skol nk’umuterankunga mukuru bwishimira intangiriro za Championa ndetse bivugwa ko uyumuterankunga yahise asezeranya Rayon Sport ko hagiye kugarukaho gahunda yo gutora umukinnyi w’ukwezi nubundi yahozeho, aho ibihembo yahabwaga bizaba bitandukanye n’ibyubushize ahubwo bikazongerwa.

Ibi kandi usibye kuba uyumuterankunga azajya ahemba umukinnyi wahize abandi kukwezi agahabwa akayabo k’amafranga, bazajya banareba umufana wahize abandi mumifanire idasanzwe burikwezi ubundi nawe ahabwe ibihembo. ibi kandi usibye kuba bizazamura uburyo bw’imicururize bw’uru ruganda, na Rayon Sport kumafranga yahabwaga hazajya hiyongeraho guhabwa byibuza 20% y’amafranga azajya yinjira kuri uwomunsi ngo kuko ni umunsi uzajya uba udasanzwe ndetse ukazajya unatumirwamo abakomeye barimo nka Minister wa Sport,umuyobozi wa Ferwafa ,umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse ngo byibuza mbere yuko umwaka w’imikino urangira bakaba bazajya batumira n’amakipe afitanye amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sport nka Younger yo muri Tanzania cg Raja Cassablanca yo muri Marroc.

Mugihe ibi bintu byaba, bishobora kuzamura ikipe ya Rayon Sport ndetse bikaba byashobora gutuma iyikipe ibona abandi baterankunga bakomeye cyane ko uyumuterankunga nubwo atabishyira mumibare, ariko irisezerano yatanze rigaragaza ko mubyukuri ubucuruzi yashakaga kuri Rayon sport yamaze kubwakirana yombi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda