Kamonyi: Imodoka ya RITICO ikoze impanuka ,abantu 25 barakomereka

 

Imodoka ya RITICO Express, yo mu bwoko bwa Bus Yutong yavaga i Kigali yerekeza i Huye ,yakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, mu mudugudu wa Nyamugari, abantu 25 barakonereka.

 

ACP Rutikanga Boniface,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko iyi modoka yarimo abagenzi 45, impanuka ikaba yatewe no kunyuranaho nabi.Ati “Mu bakomeretse harimo babiri bajyanywe ku bitaro bya CHUK, abandi basigaye bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi no ku bitaro bya Remera –Rukoma”.

Kuva iyi mpanuka yaba nta modoka zibasha kuhanyura kuko yahise ifunga umuhanda.ACP Rutikanga avuga ko ubu hagiye kurebwa uburyo iyi modoka yakoze impanuka ikurwa mu muhanda, ibindi binyabiziga bikabona inzira binyuramo.

 

 

Related posts

Bishobora no ku gukururira urupfu cyangwa bigatuma ubura urubyaro! Ibibi byo kurarana umwenda w’ imbere ku bagore n’ abagabo

Huye: Imodoka ya Volcano Express yakoze impanuka, umushoferi ahasiga ubuzima, abagenzi 22 barakomereka

Gisagara: Abajyanama b’Ubuzima bagabiye inka abatishoboye mu kwitura umukuru w’igihugu