Kamonyi: Imodoka ya RITICO ikoze impanuka ,abantu 25 barakomereka

 

Imodoka ya RITICO Express, yo mu bwoko bwa Bus Yutong yavaga i Kigali yerekeza i Huye ,yakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, mu mudugudu wa Nyamugari, abantu 25 barakonereka.

 

ACP Rutikanga Boniface,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko iyi modoka yarimo abagenzi 45, impanuka ikaba yatewe no kunyuranaho nabi.Ati “Mu bakomeretse harimo babiri bajyanywe ku bitaro bya CHUK, abandi basigaye bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi no ku bitaro bya Remera –Rukoma”.

Kuva iyi mpanuka yaba nta modoka zibasha kuhanyura kuko yahise ifunga umuhanda.ACP Rutikanga avuga ko ubu hagiye kurebwa uburyo iyi modoka yakoze impanuka ikurwa mu muhanda, ibindi binyabiziga bikabona inzira binyuramo.

 

 

Related posts

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri