Bugesera: Yaje kumwishyuza 1500frw ya komisiyo amwakiriza umuhini

 

 


Mu Karere ka Bugesera , mu Murenge wa Nyarugege, haravugwa inkuru y’ umusaza w’ imyaka 72 y’ amavuko, wishe umugabo amukubise umuhini mu mutwe ubwo yaraje kumwishyuza amafaranga 1500frw ya komisiyo y’ uko yamurangiye ingurube yo kugura.

Aya mahano yabaye SaaTatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge.

Aya makuru yemejwe n’ Umunyamaganga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yavuze ko uyu musaza w’imyaka 72, yishe uyu mugabo nyuma yo kumusanga mu rugo ahagana Saa Tatu z’ijoro aje kumwishyuza amafaranga ya komisiyo y’uko yamurangiye ingurube yo kugura undi nawe akayigura.bAti “Urebye byatewe n’urugomo rusanzwe, ni umusaza w’imyaka 72, yishe umugabo w’imyaka 40 bari baturanye, uwo mugabo yaje kureba uwo musaza iwe mu rugo nka Saa Tatu z’ijoro amwaka 1500 Frw.”

“Ni ay’uko yamurangiye ingurube nziza, undi amusubiza ko nta deni amufitiye, ngo bakomeje gutongana kugeza ubwo umusaza yasohokanye umuhini arawumukubita undi ahita apfa.”

Ubuyobozi bwahise buhamagara inzego z’umutekano, uwakoze icyo gikorwa atwarwa na RIB.yakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo no kwihanira ngo kuko bihanwa n’amategeko.

 

 

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba