Kagere Meddie wajyanye na APR FC muri Tanzania, atetsemo iki?

Mu bakinnyi APR yajyanye muri CECAFA, Juan Batista ntarimo!

Rutahizamu akaba n’Umunyabigwi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Meddie Kagere yahagurukanye n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekeje muri Tanzania kwitabira imikino ihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba no Hagati, CECAFA KAGAME CUP ya 2024.

Ni ikipe yahagurutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 8 Nyakanga 2024; umunsi umwe mbere yo kwesurana na Singida Black Stars yo mu gihugu cya Tanzania bafitanye umukino ufungura.

APR FC yahagurukanye n’abakinnyi bayo bashya: Richmond Nii Lamptey, Seidu Dauda Yussif, Mamadou Sy na myugariro Allioum Souane utarerekanwa ku mugaragaro, yanagaragayemo na Rutahizamu Meddie Kagere; abantu batangira kwibaza icyo yakoraga muri iyi kipe.

Amakuru ariho, ni uko Meddie wari umaze iminsi mu kiruhuko mu Rwanda, yahuriranye na APR FC yagiye mu ndege ya RwandAir na we asubiye mu kazi mu ikipe ye ya Namungo yo mu murwa mukuru, Dar Es Salaam wa Tanzania iri kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Uretse kuba muri APR FC harimo abakinnyi benshi bakinanye na Meddie mu Amavubi nka Mugisha Gilbert, Kapiteni Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco n’abandi, nta kindi kintu cyabahuje; ibitandukanye n’ibyavugwaga ko ari umwe mu babateguriye urugendo rugana muri Tanzania.

Kagere Meddie Mwijaku ni we rutahizamu wa gatatu watsindiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi n’ibitego 15; inyuma ya Olivier Karekezi [24] na Jacques Tuyisenge [16].

Indege APR FC yagiyemo, ni nayo Meddie yagiyemo!
Kagere Meddie yahagurukanye na APR FC yerekeje muri Tanzania!

Related posts

Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru avuga ko bashatse Byiringiro Lague.

Mu 2017 yakinnye igikombe cy’ Afurika! Rayon Sports yazanye umukinnyi uje kuyiha igikombe cya Shampiyona

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira