APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse [AMAFOTO]

Nishimirimana Ismael 'Pitchou', Nshimiyimana Yunusu na Kwitonda Alain Bacca

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekeje ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, aho igiye muri Tanzania gukina mu mikino ihuza Amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no Hagati, CECAFA Kagame Cup y’umwaka wa 2024, izatangira kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Nyakanga [8] 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 8 Nyakanga 2024, ni bwo APR FC irimo abakinnyi bashya yari igeze i Kanombe aho ifatira indege iyerekeza muri Tanzania.

Ni APR FC yisanze mu Itsinda rya Gatatu [C] muri tombora yatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Nyakanga 2024. Iri itsinda isangiye n’amakipe ya SC Villa yo muri Ouganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania ndetse na Al Mereik Bentui yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

APR FC izahagararira u Rwanda nk’ikipe yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cy’umwaka w’imikino wa 2023/2024. Iyi CECAFA kandi yari yatumiwemo n’Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC, Icyakora birangira ititabiriye.

APR FC izakina kuri uyu wa Kabiri saa mbili z’ijoro na Singida Black Stars FC yo muri Tanzania, taliki 12 Nyakanga 7 APR FC na Al Merreikh FC Bentiu ku gihe taliki 15 Nyakanga izakina na SC Villa.

Uretse itsinda rya gatatu ririmo APR FC, ni CECAFA izaba igizwe n’amatsinda atatu arimo amakipe ane, aho irya Mbere [A] rizaba ririmo amakipe ya Coastal Union yo muri Tanzanie, Al-Wad yo muri Sudan, JKU yo muri Zanzibar ndetse na Dekaiheda FC yo muri Somalie.

Itsinda rya Kabiri ririmo Al Hilal yo muri Sudan, Gor Mahia yo muri Kenya, Red Arrows yo muri Zambie na Telecom FC yo muri Djibouti.

Ni CECAFA KAGAME CUP ya 2024 igarutse nyuma yo guhindurirwa amatariki, kuko byari biteganyijwe ko izatangira taliki 06 Nyakanga uyu mwaka.

Iyi mikino iteganyijwe kubera mu murwa w’ubucuruzi, Dar es Salaam wa Tanzania tariki Hagati ya taliki 9 na 21 Nyakanga 2024.

Nishimirimana Ismael ‘Pitchou’, Nshimiyimana Yunusu na Kwitonda Alain Bacca
Kapiteni Niyomugabo Claude n’Umunyezamu, Ishimwe Pierre mu bahagurukanye na APR FC!

Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga
Kagere Meddie yahagurukanye na APR FC yerekeje muri Tanzania!
Urutonde rw’abakinnyi 24 umutoza, Darko Novic wa APR FC yahagurukanye!

Related posts

Batatu babisikanye na babiri mu mwiherero w’Amavubi yitegura Bénin

Rayon Sports mu bihombo nyuma y’uko umukino wayo na APR FC usubitswe ubugira gatatu

Paul Pogba wari waragizwe igicibwa muri ruhago yadohorewe