Kabuhariwe Joachiam Ojera ukomeje kuba umucunguzi wa Rayon Sports yemeje ko hari ikipe yo mu Rwanda yifuza kumutangaho umurengera w’amafaranga igatera gapapu Gikundiro

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joachiam Ojera yatangaje ko n’ubwo yifuza kuguma muri Rayon Sports ariko ko ikipe ya Gasogi United iri kumushaka ku buryo bukomeye.

Uyu mukinnyi usatira aciye mu mpande yageze muri Rayon Sports mu mpera za Mutarama avuye muri URA FC y’iwabo muri Uganda, kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi bari kubica bigacika muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru dukesha Radio Flash FM ni uko ikipe ya Gasogi United yatangiye ibiganiro na Joachiam Ojera bigendanye n’uko umutoza Paul Kiwanuka asanzwe ari inshuti magara y’uyu rutahizamu.

Bivugwa ko rutahizamu Joachiam Ojera yifuza miliyoni 30 z’Amanyarwanda akongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports bitewe n’uko yagiriye ibihe byiza muri iyi kipe.

Joachiam Ojera amaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitatu, nta gihindutse iyi kipe ishobora kuzamwongerera amasezerano mbere y’uko umwaka w’imikino urangira.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda