Abakinnyi batanu ba Rayon Sports bongeye kwibutsa umutoza Haringingo Francis ko kwanga gukinisha Moussa Camara bizabaviramo kubura ibikombe byombi

Abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Rayon Sports barimo Heritier Luvumbu Nzinga, Essomba Leandre Willy Onana, Mbirizi Eric, Mitima Isaac na Ngendahimana Eric babwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko akwiye kujya abanza mu kibuga rutahizamu Moussa Camara.

Hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati ya Moussa Camara na Haringingo Francis Christian bigendanye n’uko uyu mutoza yanga kumubaza mu kibuga.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Heritier Luvumbu, Essomba Leandre Willy Onana, Mbirizi Eric, Mitima Isaac na Ngendahimana Eric bose bakomeje gutakambira Haringingo Francis bamubwira ko nadakinisha Moussa Camara mu mikino iri imbere bishobora kuzabaviramo kubura ibikombe byombi.

Nyuma y’iminsi 23 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikipe ya Rayon Sports yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 46.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda