“Iyo bahamagaye ngewe nta n’ubwo mbitekerezaho cyane!” Muhadjiri Hakizimana wakomoje ku byo gusezera mu Ikipe y’Igihugu

Muhadjiri Hakizimana yongeye gusigara mu Ikipe ya CHAN

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Police FC, Hakizimana Muahdjiri yatangaje ko kuba atagihamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bitavuze ko yahita asezera kuko yizeye ko igihe cye na we kizagera akongera agahamagarwa hamwe no kudacika intege no gukora cyane.

Ni ibikubiye mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, aho uyu mukinnyi akomeje imyitozo ye ku giti cye afatanya n’iyo akorera mu Ikipe ye ya Police FC.

Mu minsi yashize, ni bwo umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler yashyize hanze urutonde rw’Abakinnyi 26 azitabaza ku mikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Djibouti, maze Muhadjiri yongera gusigara.

Agaruka kuri uku kudahamagarwa, Hakizimana Muhadjiri yagaragaje ko nubwo atameze neza muri Police FC itari kuba impamvu yo kumusiga, ahamya ko mu gihe abandi bari kwitwara neza gusigara kwe nta cyo bimubwiye.

Ati “Si ikibazo cyo kudahagarara neza, kuko hari n’abandi bakinnyi benshi bahamagawe batanakina urumva rero ko ari gahunda z’umutoza. Nibaza ko ngewe ku giti cyange nta kibazo kubera ko mu Rwanda dufite abakinnyi benshi bakinira Ikipe y’Igihugu tutanayikiniye nta kibazo, icya ngombwa ni uko babona umusaruro mwiza”.

Muhadjiri Hakizimana kandi yavuze ko abona adafite umwanya ku ngoma y’umutoza Frank Torsten Spittler, icyakora agaragaza icyizere cy’uko igihe cye kizongera kikagera.

Ati “Iyo bahamagaye ngewe nta n’ubwo mbitekerezaho cyane kuko muri gahunda zange ntabwo ntekereza cyane mu Ikipe y’Igihugu ubungubu. Ntabwo nasezeye kuko imyaka mfite ntabwo ari iyo gusezera icyakora ndabizi ko natwe igihe cyacu kizagera. Buriya kuri uyu mutoza ntabwo ari igihe cyacu. Tugomba rero gukora nta gucika intege.”

Hakizimana Muhadjiri kuri ubu ukinira Police FC ni umwe mu bakinnyi beza Shampiyona y’u Rwanda yagize n’Ikipe y’Igihugu Amavubi muri rusange dore ko aza ku mwanya wa cumi mu bamaze gutsindira u Rwanda ibitego byinshi aho imibare igaragaza ko amaze kunyeganyeza inshundura ubugira karindwi [7] mu mikino 32 amaze kuyakinira.

Bwa mbere uyu mukinnyi atsinda igitego cya mbere mu Kipe y’Igihugu, hari muri Nzeri 2016 ubwo Amavubi yagwaga miswi na Black Star ya Ghana igitego 1-1.

Muhadjiri ni we wishyuriye Amavubi igitego yari yatsinzwe muri uyu mukino wabereye i Accra wari uwo mukino wo gushaka itike ya CAN 2017 yabereye muri Gabon, ndetse nyuma y’aho akomeza kwitwara neza.

Muhadjiri Hakizimana yongeye gusigara mu Ikipe ya CHAN

Related posts

CHAN 2024: Ibiciro byo kureba umukino w’u Rwanda na Djibouti byashyizwe ahagaragara, hatangwa Ikaze mu Amahoro

Umwaka wa 2022 wabaye uw’uduhigo! Ibintu bitanu biza imbere y’ibindi byo kuzibukira kuri Salma Mukansanga wasezeye ku gusifura ruhago

Real Madrid yahaye Borussia Dortumund isomo rya ruhago, Vinicius Junior ahamya ko ari we ukwiriye Ballon d’Or 2024 [AMAFOTO]