Gasabo: Umuryango wabuze abana babo uri mu gahinda gakomeye.

Mu Mujyi wa Kigali ,mu Karere ka Gasabo ,mu Murenge wa Bumbugo, haravugwa inkuru ibabaje y’ umuryango wabuze abana batutu ubwo bakubitwaga n’ inkuba bahita bahasiga ubuzima.

Iyi nkuru ibabaje yabereye  mu Muduhudu wa Gikumba mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.Abatuye muri aka gace, bavuga ko ubwo imvura yari ihitutse, umubyeyi w’aba bana yabasize mu nzu akanyarukira ku muhanda, ari na bwo inkuba yabakubitaga.

Umwe mu baturage yagize ati Umugore yari ugiye ku muhanda kubera ko yibana, agarutse asanga utwana yari asize mu nzu yadukubise [inkuba].”Abana babiri bahise bitaba Imana bakimara gukubitwa n’inkuba, mu gihe undi umwe yaguye kwa muganga ubwo yari akimara kugezwayo, ndetse umubyeyi wabo na we akaba yajyanywe kwa muganga kubera ihungabana yatewe n’ibi byago byo kubura abana be batatu.

Nyamutera Innocent uyobora Umurenge wa Bumbogo, yemeje amakuru y’ibi byago by’urupfu rw’abana batatu barimo uw’imyaka icyenda (9), uw’itandatu (6) ndetse n’undi w’imyaka itatu (3).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent yagize ati Inkuba yabakubitiye mu nzu, ibindi turacyabikurikirana, turaza kubimenya.”Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje kuba hafi uyu muryango wabuze abana batatu umunsi umwe, ndetse bukaba bukomeje kuwufata mu mugongo bukanawufasha mu bindi bikorwa byo muri ibi byago.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe