Ishyamba si ryeru, nyuma y’igihe gito ageze mu Rwanda umutoza wa APR FC ashobora kwirukanwa

Ikpe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league kuri uyu wa Gatandatu iratangira ikina umukino wa mbere na Gaadiika FC yo muri Somalia.

Uyu mukino ufungura uzabera kuri Kigali Pele stadium Ku isaha ya Saa15h00, nkuko byari biteganyijwe ko APR FC ariyo izatangira yakira umukino wa mbere .

Nubwo Apr FC igiye kwinjira muri iyi mikino ny’Afurika, amakuru ayivamo ntabwo ari meza kuri bamwe mubayirimo, by’umwihariko umutoza wayo mukuru Thierry Froger biravugwa ko nyuma yo kwitwara nabi agatsindwa ibitego 3-0 na Rayon Sports ku mukino wa nyuma wa super cup, naramuka atsinzwe na Gaadiika kuri uyu wa Gatandatu ashobora gukita yirukanwa.

Andi makuru ava muri Nyamukandagira kandi avuga ko bamwe mu bakinnyi ba APR FC cyane cyane Abanyarwanda babyishimiye uburyo bafatwa nyuma yo kugurirwaho abanyamahanga, ibi bituma hari kuzamuka umwiryane hagati mu bakinnyi.

APR FC igiye kwinjira mu mikino ny’Afurika nyuma yo gukina imikino 3 aho yatsinzemo 1, inganya undi ndetse inatsindwa n’umukeba wayo Rayon sports ibitego 3-0.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda