Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Nirisarike Salomon yabonye ikipe shya Iburayi mu gihugu cy’Ububiligi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wari umaze umwaka nta kipe afite yamaze kubona ikipe mu gihugu cy’Ububiligi mu kiciro cya Gatatu.

Myugariro w’umunyarwanda Nirisarike Salomon w’imyaka 30 yamaze gusinya amasezerano y’u mwaka 1 mu ikipe ya Koninklijke Voetbal Klub Tienen (KVK TIENEN) ikina mu kiciro cya Gatatu mu gihugu cy’Ububiligi.

Umwaka ushize w’imikino iyi kipe yabaye iya 12 mu makipe akina shampiyona y’ikiciro cya Gatatu mu Bubiligi.Iyi kipe kandi yambara imyambaro y’ubururu iyo yakiriye imikino iwayo ndetse ikanambara imyenda y’umweru iyo yasohotse.

Salomon yaramaze umwaka adakina nyuma yo gutandukana na FC Urartu ikina ikiciro cya mbere muri Armenia. uyu myugariro ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuva 2012, yanyuze mu makipe atandukanye arimo Saint-Trond na Antwerp zo mu Bubiligi aho yavuye yerekeza muri Pyunik yo muri Armenia.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda