“Isabukuru nziza nkoramutima”_ Ibyishimo byamurenze… Miss Elsa yateye imitoma nshimangirarukundo umugabo yakuye mu menyo yarubamba

 

Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wamaze kuba umugore wa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yamuteye imitoma iryohereye amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, Ni nyuma y’amasaha macye bavuye mu Murenge kurahirira kubana nk’umugore n’umugabo nyuma yo kumva icyo amatetegeko asaba abashyingiranywe ntagahato.

Inkuru yo gusezerana kwabo, yasamiwe hejuru na benshi bakurikirana iby’imyidagaduro yo mu Rwanda, kubera amateka y’urukundo rwabo yagarutsweho ubwo Prince Kid yafungwaga ariko uyu mugore we [yari akiri umukunzi we] agashaka uburyo yamufasha ngo asohoke, Kuri uyu wa Gatanu, Miss Jolly yifurije isabukuru nziza Prince Kid, agira ati Isabukuru nziza nkoramutima, uyu ni undi mwaka w’imigisha, nkwifutiza ibyiza gusa n’ibyishimo bitangwa n’Imana, imigisha myinshi, guhirwa ndetse n’urukundo.”

Ni ubutumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza amarangamutima y’urukundo rw’aba bombi, bigaragara ko yafashwe ubwo basezeranaga mu mategeko.

Muri iyi foto, aba bamaze kuba umuryango mushya, baba begeranye by’ingwatiramubiri, baseka bishimye buri wese agaragaza ko yishimiye urukundo rwabo.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga