Mbere yo gucakirana na Etincelles FC, abakinnyi babiri ba Rayon Sports barwaniye mu myitozo bagenzi babo barabakiza

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Nigeria Raphael Osaluwe Olise na Mbirizi Eric ukomoka mu gihugu cy’u Burundi bakomeje guhanganira umwanya wo kubanza mu kibuga.

Nyuma y’uko Raphael Osaluwe Olise akize imvune yagiriye ku mukino w’umunsi wa 17 banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, nta wundi mukino yari yakina umwanya we ukinwamo na Mbirizi Eric.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Raphael Osaluwe Olise yasabye umutoza Haringingo Francis Christian kuzamubanza mu kibuga ku mukino wa Etincelles FC, ni mu gihe na Mbirizi Eric yifuza kuzabanzamo.

Hari amakuru avugwa ko aba bakinnyi batonganye ku buryo bukomeye bakenda kurwana, gusa bamwe mu bakinnyi barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul yabasabye gushyira hamwe bakirinda guhangana.

Related posts

Batatu babisikanye na babiri mu mwiherero w’Amavubi yitegura Bénin

Rayon Sports mu bihombo nyuma y’uko umukino wayo na APR FC usubitswe ubugira gatatu

Paul Pogba wari waragizwe igicibwa muri ruhago yadohorewe