Iryavuzwe riratashye! Umukinnyi wa Filime mu Rwanda wavuzwe mu byo gutandukana n’ umugabo , byaciyemo

 

 

Ku wa 30 Nyakanga 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko Ngiruwonsanga Innocent na Dusenge Clenie uzwi nka Madederi batandukanye ku bwumvikane mu buryo bukurikije amategeko.

Rwemeje ko Innocent na Clenie bashyingiranwe ku wa 16 Kamena 2017, amasezerano yo gushyingirwa yabereye mu Murenge wa Kimironko asheshwe batandukanye burundu ku bwumvikane.

Urukiko rwemeje ko ntacyo ruvuze ku mitungo, kuko bavuze ko nta mitungo bafitanye.

Rwemeje ko umwana bafitanye wavutse mu 2019 azakomeza kurerwa na nyina, se agasigarana uburenganzira bwo kumuvugisha, kumusura, no gusurwa n’umwana.

Rwemeje ko ababyeyi bombi bazakomeza kwita ku mwana hakurikijwe amasezerano biyemereye mu butane bwabo, Innocent yita ku birebena n’ishuri ry’umwana.

Urukiko rutegetse ko imikirize y’urubanza imenyeshwa umwanditsi w’irangamimerere w’aho ishyingirwa ryabereye n’uw’aho abashyingiranywe batuye bikozwe n’abashyingiranywe ubwabo, bitashoboka bigakorwa n’undi muntu wese ubifitemo inyungu, kugira ngo iyi mikirize y’urubanza yandikwe mu bitabo by’irangamimerere byabugenewe.

Urukiko rwemeje ko amagarama y’urubanza ahwanye n’ibihumbi icumi Dusenge Clenie yatanze ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

Related posts

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira

Niyo Bosco yaba yisunze Meddy kugira ngo yisange yinjiye mu gakiza?