Irushanwa rya RSW TALENT HUNT rigeze kuri Final: Menya uko final izaba iteye n’ibihembo biteganirijwe uzegukana irushanwa

 

Irushanwa rishakisha abanyempano mu muziki uramya ukanahimbaza Imana (Praise and Worship) rizwi nka RSW TALENT HUNT ryateguwe na Rise and Shine World Ministries iyoborwa n’umugabo ufite ishyaka n’inyota yo kuzamura gospel nyarwanda kurwego mpuzamahanga ariwe Bishop Justin Alain ubarizwa mugihugu cya Australia , rigeze ku musozo cyangwa se Final yaryo aho abaritegura baganiriye na Kglnews maze batangariza abanyarwanda aho imyiteguro ya Final igeze, uko bitwaye kuri Semi-Final nicyo abantu bakwitega ku munsi wa Final nyirizina

Amakuru ajyanye n’igikorwa cya Semi final y’iri rushanwa avuga ko harimo abanyempano 98 basabwaga gutoranywamo abantu 30 bitwaye neza kurusha abandi nubwo bisa nk’ibitari byoroshye kuko abarimo bose bari bashoboye.

Mu bakemurampaka cyangwa se Judges bari inyuma y’iki gukorwa kuri iri rushanwa harimo aba Judges bane n’umukomiseri wabo Umwe wa Gatanu ari nawe nyirigikorwa nyirizina Bishop Justin Alain , mu bajudges bandi harimo Mucyowera Jessica akaba ari umuhanzikazi w’indirimbo nawe zihimbaza Imana undi ni David Kega umenyerewe cyane muri Elshadai Worship team undi ni Eddie Mico n’ubundi watangiriye n’iri rushanwa kuva ryatangira hamwe n’umucuranzi(Producer) Ayzo Pro aba nibo bagize uruhare rukomeye mu gushaka 30 bagera kuri final

Nyuma y’aho aba 30 babonetse ntabwo abategura iki gikorwa bicaye bakomerejeho mu itangazamakuru bereka abanyarwanda abantu babashije kugera kuri final ndetse no gusangirira hamwe aho kuri uyu wa 25 Kamena aba bageze kuri final bahuye barasangira baramenyana kurushaho ndetse banahurira mu bikorwa byinshi bitandukanye.

Mu bihe byabanje mu marushanwa abarushanwa bakoreshaga indirimbo bashatse bizaniye ariko kuri iyi nshuro abashinzwe igikorwa n’abagize akanama nkemurampaka bicaye hamwe bategura indirimbo zigera kuri 30 zizakoreshwa ari nacyo gikorwa aba bahise bakurikizaho cyo gutombora indirimbo bazakoresha.

Izi ndirimbo zateguwe ziri mu ndimi eshatu zirimo ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’igiswahili nk’indimi zikoreshwa cyane mu bihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo.

Buri mu nyempano yatomboraga Amverope irimo indirimbo iyo yasanzemo ubu niyo arimo kwiga akazayikoresha kuri final.

Kubera ko final ari ikintu gikomeye abazaba aba Judges kuri final y’iri rushanwa ntabwo baratangazwa bo bazatangazwa ku munsi nyirizina wa Final n’abanyempano nabo bahageze bakabona aba Judges babo mu rwego rwo kugirango ibintu bikomeze bibe mu mucyo.

Kugeza ubu abategura iri rushanwa bateguriye bande imwe cyangwa se itsinda ry’abanyamuziki rizafasha aba banyempano mu kwitegura irushanwa rikaba ari itsinda rimwe rizabafasha bose mumyiteguro ndetse rigakomereza kuri final . Iyi final ikaba izaba kuwa 21 Nyakanga uyu mwaka, ikabera n’ubundi ahabereye Semi-Final

Ku munsi nyirizina wa Final hazaba ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kubanza kwiyerekana ku banyempano babashije kugera kuri final, kuririmba indirimbo bazahuriraho Bose ndetse no kuririmba indirimbo bahisemo umuntu ku giti cye nyuma hazabaho ndetse no gutangaza umunyempano wakunzwe cyane kurusha abandi aho byaciye mu matora ubu ngubu arimo kuba uwo munyempano nawe yashyiriweho igihembo ubwo azahembwa ibihumbi 300 kuri uwo munsi hanyuma mu gihe cy’umwaka azagende ahabwa ibihumbi 100 birumvikana ko ari miliyoni imwe n’igice nyuma y’umuntu uzaba wabaye uwa 1 uzahembwa miliyoni 10 uwa 3 uzahembwa 3 ndetse n’uwa 2 uzaba wahembwe miliyoni 2.

Abandi bantu 9 biyongera kuri batatu bambere ( bose hamwe 12 hatarimo uwakunzwe cyane biciye mumatora ) nabo bazahembwa ibihembo bigiye bitandukanye nyuma y’abo bane bazahabwa ibihembo bizwi.

Ndetse bakazagira uruhare mugufatanya ibikorwa bitandukanye byivugabutunwa niyi Ministere yateguye irushanwa aho bazaba bari ba ambasaderi buyumurysngo mpuzamahanga ufite ikicaro mugihugu cya Australia uksba ukorera mubihugu bitandukanye .

RSW TALENT HUNT ni igikorwa ngaruka mwaka nkuko twabitangarijwe nabaritegura . Aho biteganijwe ko mumezi ya vuba hazatangira kwiyandikisha abazitabira season ya kabiri izasoza umwaka utaha wa 2024 .

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani