Harimo kwibazwa ku mugabo wasanzwe amanitse mu mugozi ku kiraro cya Nyabugogo

 

Abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 27, Kamena, 2023, bazindutse babona umugabo umanitse mu mugozi ufashe  ku kiraro gihuza Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Gatsata mu Karere ka Gababo.

Ngo uwo mugabo afite imyaka 25 y’ amavuko avuka mu Karere ka Nyaruguru niyo makuru agera kuri Kglnews.com

Ikindi kitaramenyekana ni ukumenya niba yishwe akahamanikwa cyangwa ari we wiyahuye.

Abatangabahamya bavuze ko uyu musore batari basanzwe bamuzi kandi batazi impamvu yiyahuye.

Byiringiro Innocent yagize ati “ Ntabwo twari dusanzwe tumuzi hano.”Uyu murambo ukigaragara inzego z’umutekano n’iz’ibanze zahise zihagera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata. Murebwayire Alphonsine,yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu musore.Yagize ati “Dufatanyije n’inzego z’ibanze twahise tuhagera dusanga ibyangombwa bye byanditseho Niyibizi ndetse afite imyaka 25 anavuka i Nyaruguru muri Cyahinda ariko ntabwo twari twabasha kumenya aho yari avuye n’aho yari atuye ariko yari amanutse ku mugozi ku kiraro.”Nyuma y’uko uyu murambo ugaragaye RIB iwujyana ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.