Irengero ry’indirimbo ya Ama_G The Black na Bruce Melody yategujwe abantu igahera

Hashize igihe kinini abakunzi baba bahanzi bombi, Amag The Black ndetse na Bruce Melody bategereje indirimbo yigeze gutangazwa ko bagiye gukorana nyuma y’igihe badacana uwaka gusa nanubu iyo ndirimbo abantu barakibaza ahantu yaba yaraheze.

Kuva mu mwaka wa 2011, aba bombi bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka ku buryo wasangaga ibikorwa byinshi babihuriramo umwe atumira undi bagafashanya harimo no  guhurira mu ndirimbo zimwe na zimwe nk’agakayi n’izindi gusa nyuma  umubano wabo waje  gutangira kuzamo agatotsi.

Mu mpera z’umwaka wa 2021 aba bombi nyuma y’igihe badacana uwaka, baje kugaragara mu mashusho biyunze ndetse bidatinze Amag The Black yaje gutangaza ko nyuma yo kwiyunga bagiye no gukorana indirimbo gusa abantu baza gutungurwa iyi ndirimbo imaze igihe idasohotse yewe n’igihe Amag The Black yashyiraga hanze album ye yise Ibishingwe aheruka gushyira hanze iyi ndirimbo ntiyagaragaraho.

Mu kiganiro yakoreye kuri shene ya YouTube yitwa MIE Empire uyu muhanzi yabajijwe ku bijyanye n’iyi ndirimbo.

Amag The Black nubwo atashatse kwerura neza ngo avuge impamvu baba batarakoze iyi ndirimbo, gusa yaciye amarenga ko bananiwe guhuza ntibumvikana  buri umwe agaca ukwe bigaragaza ko hagati yabo hari ibitagenda neza ndetse iyi ndirimbo bigaragara ko ntayihari itazanaboneka nk’uko abantu bari babyiteze.

Byose bijya gutangira kugira ngo umubano wabo uzemo agatotsi, Amag The Black aherutse gutangaza ko byatewe na Bruce Melody washakaga kwinjira mu buzima bwe n’umugore we gusa Amag udakunda kwerura ikintu ngo akivuge neza, ntabwo yigeze ashaka gutangaza ukuntu umugore we yabaye imbarutso yo gushwana kwe na Bruce Melody.

Amag The Black Kandi udakunze kurya indimi muri icyo gihe yagaragaye anenga cyane indirimbo za Bruce Melody azishinja ko zuzuyemo ibishegu, ibi nabyo Kandi byazamuye impaka ndende gusa ibi byose n’ubwo byavugwaga Bruce Melody we nta kintu yigeze abitangazaho.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga