Irene Murindahabi yavuze  ku byo benshi bumvise byatangajwe na Yago, uherutse kuvuga amagambo akomeye ku mubyeyi we

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene yanyomoje ibiherutse gutangazwa na mugenzi we Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, wavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we; avuga ko ibyo yatangaje kuri Se ari ibinyoma.

Muri iyi minsi, inkuru igezweho mu myidagaduro yo mu Rwanda, ni iy’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago ukomeje kwikoma abo yita ko bashatse kumugirira nabi, aho avuga kuri buri muntu ibyo amunenga.

Mu bo avugaho, harimo abahanzi, abatunganya imiziki, ndetse n’abanyamakuru bagenzi be barimo Murindahabi Irene (M.Irene), aho uyu munyamakuru Yago akoresha amagambo aremereye akaninjira mu buzima bwite bw’abantu n’imiryango yabo.

Ku munyamakuru M. Irene, uyu mugenzi we Yago yavuze ko yihakana Se ngo kuko yahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ngo akaba abifungiye.

Anavugamo kandi ko uyu munyamakuru mugenzi we ngo yitiranwa n’umubyeyi [Murindahabi], ati Iso ntakwanga akwita nabi koko, Murindahabi…”

Umunyamakuru M. Irene yanyomoje aya makuru yatangajwe na mugenzi we Yago, avuga ko umubyeyi we atakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’icyemezo cy’uko ari ingaragu kigaragaza umwirondoro we, M. Irene yagaragaje ko Se batitiranwa nk’uko byavuzwe na mugenzi we Yago.

Ati Data ni Gakindi Gabriel, ikindi ntafunzwe, ntiyanafunzweho, ahubwo yaratabarutse, kandi nta cyaha na kimwe akiriho yakoreye u Rwanda.”

M. Irene yakomeje ubutumwa bwe asaba uyu mugenzi we ukomeje kumushinyagurira, kureka umubyeyi we akaruhukira mu mahoro. Ati Njye ndahari, ukore icyo ushaka.”

Umunyamakuru Yago aherutse gutangaza ko yahunze u Rwanda kubera abagambanyi bashakaga kumugirira nabi, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko yahunze agifite ibyaha akurikiranyweho.

Umunyamakuru Murindahabi Irene
Umunyamakuru Yago ubifatanya n’ ubuhanzi

Related posts

Gloria Bugie wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga ugiye gukorana indirimbo na Israel Mbonyi ni muntu ki?

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira