Impinduka muri 11 b’Amavubi babanza mu kibuga ku mukino wa Libye

U Rwanda rufite umukoro wo kwitabira Igikombe cya Afurika rumaze inshuro 9 rutitabira!

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Umudage, Frank Torsten Spittler nyuma yo gukoresha imyitozo ya nyuma yitegura Libye, yaciye amarenga yo gukora impinduka nibura ebyiri mu bakinnyi 11 Amavubi agomba kubanza mu kibuga ku mukino wo kuri uyu wa Gatatu.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’ mu murwa mukuru Tripoli wa Libye, nk’uko amategeko ya FIFA abivuga ko ikipe yakiriwe igomba gukorera imyitozo ya nyuma kuri Stade izakiniraho umukino.

Ni Amavubi kuri ubu yuzuye neza n’abakinnyi bose uko ari 25 nyuma yo kwakira Kapiteni, Bizimana Djihad waturutse muri [FC Kryvbas Kryvyi Rih] Ukraine, Mitsinzi Ange Jimmy waturutse muri [Zira FK] muri Azerbaijan ndetse na Kwizera Jojea uturutse muri [Rhode Island FC] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse umwanya wa Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” bitakunze ko agera mu Ikipe y’Igihugu, witezwe ko uza kuba uri gukinaho Niyomugabo Claude, Umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler muri iyi myitozo yagaragaje ko ashobora kuzashyira mu kibuga Maria Samuel Geuellete Léopold utari wabanje mu kibuga ku mukino wa Lésotho.

Ubwo bivuze ko mu biti by’izamu biza kuba bihagazemo Ntwari Fiacre; Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy na Manzi Thierry mu bwugarizi; Mugisha Bonheur “Casemiro”, Bizimana Djihad na Maria Samuel Geuellete Léopold mu kibuga hagati; mu gihe Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent baza kuba bayoboye ubusatirizi.

Icyakora kuri Samuel Geuellete Léopold ntabwo hizewe ko ari we ubanza mu kibuga ijana ku ijana kuko umutoza Frank Torsten anashima cyane Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin.

Umukino uzahuza Amavubi na Libye uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Tariki 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe Tariki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

U Rwanda rufite umukoro wo kwitabira Igikombe cya Afurika rumaze inshuro 9 rutitabira!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda