Nibo bakinnyi b’abasaza kurusha abandi mu gikombe cy’ isi muri Qatar

Nikenshi usanga, abakinnyi bakunda kuva mukibuga bageze mugihe umuntu yakwita icyizabukuru muri ruhago ari abanyezamu abakinnyi bakina mubindi bice by’ikibuga usanga ari bake barenza cyangwa bageza imyaka 40 y’amavuko bakiri mu kibuga. Ikinyamakuru THE SUN cyagaragaje urutonde rw’abakinnyi 10 bazaba, ari bakuru kurusha abandi bose bazaba bari muri Qatar bahagarariye ibihugu byabo mumikino y’igikombe cy’isi.

Abanyezamu babiri bayobowe numunya Mexique ALFREDO Talavera w’imyaka 40.
Hari nabandi bari mukigero cy’imyaka 39 barimo umunya Brazil DANI Alves n’umunye Canada ATIBA Hutchison ,PEPE wa Portugal ndetse na Thiago Silva.

Abari mukigero cy’imyaka 35 bayobowe na LIONEL MESS. Ikipe izaba ifite abakinnyi bakuze kurusha Abandi Mugikombe cy’isi ni ikipe y’igihugu ya IRAN Aho izaba ifite abakinnyi bafite impuza ndengo y’imyaka irihagati 28.8 ikagira nabakinnyi 8 bafite hejuru y’imyaka 30

ABAKINNYI 10 BAZABA BAKUZE KURUSHA ABANDI MUGIKOMBE CY’ISI.

  1. Alfredo Taravera(GK), 40- MEXICO
  2. ATIBA Hutchison, 39- CANADA
  3. PEPE, 39- PORTUGAL
  4. EIJI Kawashima(GK), 39- JAPAN
  5. DAN Alves ,39- BRAZIL
  6. Remko pasveer(GK), 38- HOLLAND
  7. Aymen Mathlouth(GK), 38- TUNISIA
  8. Thiago Silva, 38- BRAZIL
  9. Cristiano Ronaldo, 37- PORTUGAL
  10. Dan vukovic(GK), 37- AUSTRALIA.

Yanditswe na AMANI JACKSON

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]