Iyo utembera mu mujyi wa Kigali, nabwo ubona ko hari kubakwa imihanda mishya, no kwagura iyari isanzwe ikaba migari.Hanze ya Kigali naho ni ko bimeze kuko usanga imihanda n’ibindi bikorwa bigaragaza iterambere byubakwa.Nta gushidikanya ko ko ibi bikorwa byose bitwara akayabo k’amafaranga, bikagaragarira mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020.
Nkuko bigaragara, ku ngengo y’imari ya 2019-2020, ingana na miliyari ibihumbi 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda, ibikorwa remezo ni byo biyoboye urutonde rw’ibintu bitandatu igihugu cyiyemeje gushyiramo ingufu, bikaba byaraganewe (ibikorwa remezo) ingengo y’imari ingana na miliyari 551.1Frw, angana n’amadorari ya Amerika miliyoni 600.Aya yose azakoreshwa mu bikorwa remezo birimo inyubako, imihanda n’ibindi bikorwa binini by’iterambere.
Ese Abanyarwanda batanga imisoro yanazamuye iyi ngengo y’imari baba hari ikibagarukira muri biriya bikorwa?
Iyo uganiriye n’abafite amakompanyi y’ubwubatsi b’Abanyarwanda cyangwa abafundi b’inzobere b’Abanyarwanda muri rusange, bakubwira ko igisubizo gisa na oya, cyangwa kikaba kiri hafi yo kuba oya pe.Bose usanga icyo bahurizaho ari ukurebesha amaso ibikorwa bagakwiye gukuramo amafaranga bikorwa na kompanyi z’Abashinwa haba muri Kigali no hanze yayo.Icyakora, amakompanyi y’ubwubatsi y’Abanyarwanda, n’abafundi bo mu Rwanda bavuga ko impamvu batabona akazi usanga Abashinwa bafite ibikoresho bihagije mu kubaka ibyo bikorwa remezo.
Mu rwego rwo gucukumbura uko amakompanyi y’Abashinwa yikubira ibikorwa remezo binini mu gihugu, ku wa kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2019, Kigali Today dukesha iyi nkuru yazengurutse inyubako y’ibitaro by’akarere ka Nyarugenge birimo kubakwa.Mu kuhagera, usanganirwa n’urusaku rw’imashini ziri mu kazi n’abakozi bashishikaye ku murimo, abafundi b’Abashinwa ba kompanyi (CCECC), usanga bayoboye amatsinda mato y’Abanyarwanda babayobora mu bikorwa by’ubwubatsi kuri ibi bitaro, bigomba kuba byuzuye mbere yuko uyu mwaka wa 2019 urangira.
Iyi kompanyi y’ubwubatsi y’Abashinwa, yatangiye mu 1979, ni imwe mu zikomeye zipiganira zikanatsindira amasoko menshi mu Rwanda, aho usanga amadarapo yayo amanitse henshi ku bikorwa remezo byubakwa mu mujyi wa Kigali no hanze yawo.Usibye kuba CCECC ari yo yatsindiye isoko ryo kubaka ibitaro by’akarere bya Nyarugenge, iyo Kompanyi ni nayo yatsindiye, inubaka inyubako ndende muri Kigali yitwa ‘Kigali City Tower’.Andi ma kompanyi yihariye amasoko manini mu Rwanda, harimo ‘Beijing Construction Engineering Group’ (BCEG), iyi ikaba ari yo yatsindiye kubaka inyubako ihebuje muri Kigali, ‘Kigali Convation Center’.
Abagize ihuriro ry’abubatsi mu Rwanda, bagaragaza ko imisoro y’Abanyarwanda ikomeje kwiharirwa n’ayo ma kompanyi y’abubatsi manini y’Abashinwa, kuko ari bo batsindira amasoko, ahubwo ugasanga Abanyarwanda barahabwa ubusabusa mu kazi koroheje bahabwa n’ayo ma kompanyi y’Abashinwa. Abubatsi b’Abanyarwanda bagaragaza ko impamvu kompanyi z’Abashinwa zibahigika mu gutsindira amasoko yo mu Rwanda, ari uko zifite ubunararibonye ugereranyije na kompanyi z’Abanyarwanda.
Icyakora ngo kompanyi z’Abanyarwanda ziramutse zihawe amahirwe nk’iz’Abashinwa, zishobora guhangana ku isoko ry’umurimo, kandi na zo zigatsinda zikanubaka bigakomera.Umwe mu bafundi baganiriye na Kigali Today ku nyubako y’ibitaro by’akarere ka Nyarugenge, agaragaza ko kopmanyi z’Abanyarwanda zishoboye ariko zidahabwa amahirwe angana n’iz’Abashinwa igihe cy’ipiganwa.Agira ati “Ntabwo kompanyi z’Abanyarwanda zishobora guhigika iz’Abashinwa, kubera impamvu ebyi navuga. Iya mbere ni ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga ku makompanyi y’Abanyarwanda ugereranyije n’iz’Abashinwa.
Ikindi ni uko kompanyi z’Abashinwa zifite uburambe mu bwubatsi, ibyo na byo bikaba bibaha amahirwe mesnhi mu gutsindira amasoko. Ahubwo usanga kompanyi z’Abanyarwanda kugira ngo zibashe kubona amasoko zisunga iz’Abashinwa”.Atanga urugero rw’uko kugira ngo kuri iyi nyubako y’ibitaro by’akarere bya Nyarugenge yubakwe, kompanyi yo mu Rwanda ‘Horizon Construction’ yisunze CCECC y’Abashinwa kugira ngo na yo ihabwe akazi, ayo ngo akaba ari amahirwe atapfa kuboneka kuri buri kompanyi z’Abanyarwanda.
Mu rwego rwo gushaka kumenya icyaba gituma amakompanyi y’ubwubatsi yo mu Rwanda atabasha guhangana n’ay’Abashinwa mu gutsindira amasoko y’ubwubatsi, Kigali Today yaganiriye n’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu ishiyirahamwe ry’abafundi b’Abananyarwanda, Fred Rwihinda, maze avuga ko hari imbogamizi ebyiri nini.Avuga ko abafite ama kompanyi y’ubwubatsi mu Rwanda, bahura n’ikibazo cyo kutizerwa n’inzego zitanduanye z’abikorera mu kubaha amahirwe yo gutsindira amasoko, ndetse n’inyungu ihanitse ku nguzanyo mu ma banki.
Agira ati “Ni gute se twahangana n’Abashinwa mu gupiganira amasoko, bo bakura amafaranga mu ma banki yabo ku nyungu ya 3% gusa, mu gihe ama banki yo mu Rwanda atwaka inyungu ya 18% ndetse no kugeza kuri 20%”?Rwihinda agaragaza ko kompanyi z’ubwubatsi mu Rwanda zifite ubuhanga bwatuma zibasha gutsindira amasoko y’ubwubatsi mu Rwanda, kandi bakayakora neza.Agira ati “Ubushobozi turavufite, Leta yari ikwiye kutworohereza kubona inguzanyo ku nyungu nto, ni bwo twabasha gukora neza”.
Ese banki ziteguye gushyigikira imishinga minini y’Abanyarwanda?
Ikibazo cyo kuba banki zidashyigikira imishinga minnii ya kompanyi z’Abanyarwanda, ni kimwe mu byo abafite izo kompanyi bagaragaza nk’imbogamizi ikomeye mu guteza imbere imishinga yabo
Inyubako ikoreramo RURA ubwo yari icyubakwa
Umunyamabanga mukuru wa banki y’abaturage y’u Rwanda, BPR Atlas, Maurice Toroitich, avuga ko hari imishinga imwe y’abikorera bo mu Rwanda ishobora guhabwa inguzanyo mu gihe indi ishobora kwisunga amasendika bahuriyemo kugira ngo babashe kugurizwa.Toroitich avuga ko imishinga minini igurizwa mu ma banki, bitewe nuko ingana, n’amafaranga ikeneye ngo ikore neza.
Ibyo ngo bituma hari imishinga ikenera amafaranga menshi kandi banki zo mu Rwanda zidafite ubushobozi bwo kuyiguriza kubera ko n’ayo mabanki hari igihe aba adafite amafaranga ahagije. Agira ati “Hari amabwiriza banki zibonamo amafaranga.Amabwiriza ateganya ko banki zidashobora kuguriza umuntu cyangwa ikigo, amafaranga arenga 25% y’igishoro cyazo. Birumvikana ko icyo gihe banki idashobora kuguriza umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege cyangwa kugura indege nka Airbus A330.
Icyakora ngo iyo uwaka inguzanyo yisunze sendika, banki zishobora guterateranya amafaranga zikaguriza umushinga umwe munini buri yose ikazana ayo ishoboye.Avuga kandi ko igihe bigaragaye ko hari umushinga munini urengeje ubushobozi bw’ama banki, Leta ishobora kuguza mu bigega mpuzamahanga bikaba byakoroshya mu gutanga inguzanyo iri hejuru ku mishanga minini.
Toroitich kandi agaragaza ko ikibazo kitari ku nyungu ihanitse ku mafaranga yakwa mu ma banki ku mishinga minini, kuko hari ibindi bigo bitanga inguzanyo y’igihe kirekire ku rwunguko ruto ku bigo by’ishoramari nka ADB (African Development Bank).ABD ngo ishobora kuguriza umushinga ku gihe kiri hagati y’imyaka 25 na 30 kugeza ku myaka 50, izo nguzanyo zikaba zidashobora gutangwa na banki y’ubucuruzi kuko yo icyo iba ishyize imbere ari inyungu, kandi banki zo mu Rwanda zose ni iz’ubucuruzi.
Agira ati “Banki y’ubucuruzi bivuga ko ibara inyungu umunsi ku munsi ku byo yacuruje. Iyo rero umushinga uzamara igihe kirekire nta bushobozi twabona bwo gushyigikira umushinga nk’uwo.Ni yo mpamvu Chaina Road nad Brigde yo mu Bushinwa yo yigira iwabo aho ibona inguzanyo ku rwunguko ruto, kandi ku gihe kirekire itangwa na ‘Exim Bank’, kuko ishobora gushyigikira umushinga munini wo kubaka umuhanda”.
Guhangana ku isoko ry’umurimo
Toroitich yibutsa abakora ibikorwa by’ubwubatsi ko kubona Abashinwa batsindira amasoko manini, biterwa na politiki y’igihugu yo guhangana ku isoko ry’umurimo mu kuzamura ubukungu.Agira ati “Nkeka ko politiki yo guhagana ku isko ry’umurimo, hari imishinga ishobora gushyigikirwa mu ma banki yo mu Rwanda, ariko biterwa n’ubushobozi bw’usaba isoko ndetse n’imiterere y’umushinga we, agaciro kawo nuko ukenewe.
Reka ntange urugero, niba uyu munsi hakenewe gukorwa isoko ryihutirwa, hakaza ikigo gifite ubushobozi bw’amamashini, abakozi bahagije n’amafaranga, kandi ashobora guhita atangira imirimo, hakaza n’undi ugaragaza ko azatangira abanje kuguza amafaranga yo kugura ibikoresho no gushaka abakozi bigatwara igihe cy’umwaka, urumva ko ushaka gutanga akazi azafata ufite byose kurusha ugiye gushakisha”Perezida Kagame ubwo yitabiraga inama yiga ku ishoramari rya Afurika n’Ubushinwa mu cyo bise (FOCAC), yashyigikiye ubufatanye bw’umugabane wa Afurika n’igihugu cy’Ubushinwa, kuko bufitiye inyungu impande zombi.