Amashusho y’ikigendajuru muri Amerika yatumye benshi bemeza ko hari ibindi biremwa tukaba tutari twenyine mu isanzure

Bijya bikurura impaka hagati y’abantu bamwe bemeza ko mu isanzure hashobora kuba hariyo ibindi biremwa bituye ku yindi mibumbe abandi bakabihakana bakemeza ko Imana yaremye isi imwe gusa. Mbere y’iterambere mu by’ikirere n’isanzure abantu bari bazi ko isi ariwo mubumbe gusa uriho ariko iyi myumvire yaje guhindurwa n’iterambere rya muntu mu bumenyi bw’ikirere n’isanzure. Muri Amerika, amashusho yafashwe y’ikigendajuru yatumye benshi bemeza ko hari ibindi biremwa tukaba tutari twenyine mu isanzure.

Ibyitwa UFOS cyangwa ibigendajuru bitazwi bikunze kugaragara mu mashusho y’ibyuma by’abashakashatsi. Ibi bivugwa ko bifite ubushobozi buhambaye burimo nko kuzimirira mu nyanja kikinjiramo amazi ntananyeganyege ku buryo utamenya ko hari ikiyinjiyemo.

Mu mashusho yafashwe na Radar y’ingabo za Amerika zo mu mazi muri Leta ya California, agaragaza ikintu kimanuka mu kirere kikazimirira mu mazi y’inyanja. Umwe mu basirikare bakibonye yivugiye ko yabonye kimeze nk’indege itagira umupilote(drone).

Umwe mu bakora amafilimi akaba n’umushakashatsi Jeremy Corbel yasohoye Videwo zigera kuri esheshatu ndetse Videwo ze zihabwa agaciro na Minisiteri y’Ingabo muri Amerika(Pentagon) k’uko ari umwimerere. Jeremy Corbell avuga ko izi Videwo ze zigaragaza ibyo benshi bakunda kuvuga ko bibaho byitwa ibigendajuru cyangwa UFO(Unidentified Flying Objects).

Jeremy Corbell mu nyandiko yashyize hanze avuga kuri ibi ati” Ikintu cyaraje kimara nk’amasaha ane yose kizenguruka mu kirere nko mu ntambwe 21000 uvuye ku butaka. Ibigendajuru bibaho ndetse biri no mu bihangayikishije igihugu kurusha uko tubitekereza”.

Byinshi muri ibi bigendajuru byagiye bigaragara bitembera mu kirere ubundi bikamanuka bikaburira mu nyanja. Aha niho abashakashatsi bahereye bavuga ko bifite ubushobozi bwiswe transmedium. Transmedium ni ubushobozi bwo gutembera mu kirere no mu mwuka cyangwa no mu mazi nta kintu wangije.

Jeremy Corbell avuga ko abapilote b’inararibonye benshi bagiye babona ibigendajuru(UFOs). Avuga kandi ko ibi bigendajuru bifite ubushobozi bwo kunyaruka ku muvuduko uruta uw’ijwi kandi ntihagire urusaku biteza.

Dore amashusho y’ikigendajuru yafashwe na Jeremy Corbell

Related posts

Dore urutonde rwa gereza icumi za mbere mbi cyane zifungirwamo abagore zikaberamo amabi ku Isi.

Umuhanga Stephen Hawking yahishuye ko mu bihe bizaza hazaza ubwoko bw’abantu badasanzwe bakazanarimbura isi.

Musore cyangwa mugabo dore Ibimenyetso ndetse nuko wakwirinda Caligynephobia : ubwoba bwo gutinya abakobwa cyangwa abagore beza