Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

 

Umusore bigaragara ko yari akiri ingimbi yatwikiwe i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru,nyuma yo kubanza gukubitwa iz’akabwana no guterwa amabuye.

Uyu musore yishwe urw’agashinyaguro nyuma yo gufatwa yibye umugabo witwa shadadi utuye mu Rugerero igikapu cyari kirimo amafaranga.

Uyu Shadadi ukora umurimo w’ubuvunjayi mu mujyi wa Goma, bivugwa ko yagendaga afite igikapu kirimo amafaranga uyu musore n’undi barikumwe amutwaye kuri Moto bakakimushikuza bakirukanka kuri moto.

Aha byasabye ko bakurikirwa n’indi moto,iyo bari batwaye irabagusha ,umumotari akizwa n’amaguru, uyu musore we bamufata mpiri ni mugihe moto yo yajyanywe kuri polisi yo muri ako gace.

Mu bihano bikomeye yakorewe yabanje gukubitwa cyane ndetse anatwikirwa mu ruhame kugeza ashizemo umwuka ndetse arashya kugeza akongotse.

Mu mashusho akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,agaragaza uburyo uyu musore yaterwaga amabuye na buri muturage wese wabyifuzaga.

Mu mijyi itandukanye ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,ibihano nk’ibi bikunze kwifashishwa mu rwego rwo guha isomo abandi bafite igitekerezo gihura n’icya nyakwigendera.

 

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.