Inkuru yashenguye imitima yabenshi naho umurambo w’ umukobwa watoraguwe mu gikari cy’ inzu z’ ubucuruzi bawuzingira mu mufuka

Mu murenge wa Kamembe ,  mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru yashenguye imitima yabenshi naho umurabo w’ umukobwa utaramenyekana imyirondoro watoraguwe mu gikari cy’ inzu z’ ubucuruzi mu mudugudu wa Rushakamba wo mu Kagari ka Kamashangi.

Inkuru mu mashusho

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bwabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko amakuru yamenyekanye nyuma y’uko umwe mu bacuruzi yumvise umwuka utari mwiza yajya kureba agasanga ni umurambo.

Iyakaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe,  avuga ko bakimara kumenyeshwa ayo makuru, ahagana saa mbiri z’ijoro zo ku wa 31 Nyakanga 2023 bahageze bahasanga uwo murambo.

Yagize ati Ni mu gikari mu mazu y’ubucuruzi, umwe mu bacuruzi yasabye agafunguzo yinjiyeyo yumva umwuka utari mwiza ahasanga umurambo, aratabaza RIB na Polisi tuhageze dusanga n’umurambo w’umuntu w’umukobwa nta myirondoro ye turamenya.”

Gitifu Iyakaremye yavuze ko abishe uriya mukobwa babikoranye ubugome kuko bahise bafata umurambo we bawuzingira mu mufuka.Ati Umaze iminsi nk’itatu yishwe, hanzuwe ko hatumwaho abafite bya bimenyetso bya gihanga bapime hamenyekane amakuru yisumbuye.”

Yavuze ko n’ubwo hakiri urujijo ku bishe nyakwigendera hari abantu babiri barimo umuzamu n’uwatanze amakuru bamaze gutabwa muri yombi aho bari gukorwaho iperereza.Yasabye abaturage gukorana bya hafi n’inzego zubuyobozi ndetse n’umutekano by’umwihariko buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda