Zihinduye imirishyo, Rayon Sports izakina na Police FC ya Kenya Ku munsi w’igikundiro “Rayonday”

Rayon sports izakina na Police FC yo muri Kenya ku munsi w’igikundiro, nyuma yaho ikipe ya Loto-Popo FC yo muri Benin bari batumiye itakije.

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko izakina izakina n’ikipe ya Loto-Popo FC yo muri Benin mu mukino wa gicuti uzaba tariki 5 Kanama ku munsi w’igikundiro cyangwa se RayonsportsDay 2023. 

Amakuru azamutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama avuga ko iyi kipe yo muri Benin yabwiye Rayon Sports ko itakije i Kigali bitewe n’uko yabuze Indege. Nyuma y’ibi ikipe ya police FC yo muri Kenya niyo izakina na Murera ku munsi w’igikundiro, nkuko Rayon Sports yabyemeje ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo zose.

Umwaka ushize w’imikino iyi kipe ya police FC yabaye iya 3 muri shampiyona ya Kenya.

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana